Muri Werurwe umwaka ushize nibwo i Kigali mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibihugu 44, byasinye amasezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika.
Ayo masezerano agamije koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi kuri uwo mugabane, havanwaho imbogamizi ku mipaka y’ibihugu yatumaga abantu cyangwa ibicuruzwa bigorana kwambuka.
Mu ntangiriro z’uku Kwezi Gambia yabaye ipfundo ry’amateka y’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), kuko yujuje ibihugu 22 byari bikenewe ngo amasezerano arishyiraho atangire gushyirwa mu bikorwa.
Gusa uko byemeje byose siko byamaze gushyikiriza impapururo zibyemeza Komisiyo ya AU.
Itangazo AU yashyize ahagaragara kuri uyu wa 8 Mata 2019, rivuga ko Misiri yabaye igihugu cya 18 gitanze izo mpapururo nyuma y’u Rwanda, Ghana, Kenya, Niger, Chad, Congo-Brazzaville, Djibouti, Guinea, eSwatini(Swaziland), Mali, Mauritania, Namibia, Afurika y’Epfo, Uganda, Côte d’Ivoire, Senegal na Togo.
Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Amb Albert Muchanga, aherutse gutangaza ko ibikorwa byo gutangiza ku mugaraaro ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano bizaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Isoko rusange rya Afurika riteganyijwe guhuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika.
Ubwo yafunguraga inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo (Africa CEO Forum) i Kigali, Perezida Paul Kagame, yavuze ko nubwo ayo amasezerano agiye kujya mu bikorwa, akazi gakomeye ari bwo gatangiye ngo abyazwe umusaruro uko bikwiriye.
Yavuze ko mbere na mbere politiki ikwiye kubigiramo uruhare, ibihugu bikoroherana kandi bigafashanya.
Ati “Icyo twakora cyose haba mu bijyanye n’ubukungu, umusaruro uvamo uba ufite aho uhuriye n’ubushake bwa politiki. Iyo politiki ari mbi, ikivamo cyose nacyo kiba kibi. Niyo mpamvu ubworoherane, gukorana n’imiyoborere ishingiye ku kubazwa ibyo ukora ari ingenzi. Dukeneye kumva ko byihutirwa kandi tukagira intego.”
Yavuze ko abacuruzi n’abaturage muri Afurika banyotewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano azakuraho imbogamizi zatumaga ubuhahirane butagenda neza.
Aya masezerano azatuma Afurika izamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu biyigize busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.
Azateza imbere kandi inganda zo muri Afurika kuko zizajya zemerewa gucuruza hose ku mugabane nta kirogoya.



















TANGA IGITEKEREZO