Abahagarariye Polisi mu bihugu 20 byo muri Afurika barahamagararira ab’igitsina gore gutanga amakuru ku ihohoterwa bakorerwa, kugira ngo ababikoze bahanwe, kuko ari bwo buryo bwo kugabanya ihohotera.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri iri kubera mu mujyi wa Kigali, ihuje abahagararaiye polisi mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika byibumbiye mu itsinda ry’abashinzwe umutekano rigamije guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Africa Center for Security Organs Coordination of Action Violance Against Women and Girls)
Nyuma yo gusanga abagore bahohoterwa nyamara ntibabivuge, bigafatwa nk’uburyo bwo korora ingeso y’ihohotera rishingiye ku gitsina, abari bitabiriye iyo nama basanga, ab’igitsina gore bagomba gutanga amakuru no gutunga agatoki ahagaragara ihohoterwa kuko guceceka ari uburyo bwo gukuza icyaha.
Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Lamin Manneh yagize asobanura impamvu iyi nama iri kubera mu Rwanda, yagize ati “U Rwanda rumaze kugaragaza imbaraga nyinshi rushyira mu kurwanya ihohohterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, akenshi bigaragara nko mu ngabo rwohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, uburyo izo ngabo zitwara mu kurinda abagore.”
Iyi nama iri kubera ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, ihuriyemo ibihugu 20 mu gihe biteganijwe ko ku munsi wa kabiri bizaba ari 30 byose byo ku mugabane wa Afurika.
Ku munsi wa kabiri w’iyo nama ari nawo wa nyuma, abayirimo bazakira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki- Moon aho azanashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa icyicaro gikuru cy’umuryango uhuje ibyo bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO