00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya Afurika ni byo bicumbikiye abakoze Jenoside benshi

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 29 September 2015 saa 06:51
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buhangayikishijwe n’ibihugu bya Afurika bidafite ubushake bwo kuburanisha cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bidegembya muri ibyo bihugu.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko ibihugu byo mu Burayi na Amerika bigerageza kuburanisha cyangwa kohereza akurikiranyweho uruhare muri jenoside mu Rwanda babayo; ariko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ntibigaragaza ubwo bushake.

Jean Bosco Siboyintore, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga, yabwiye IGIHE ko ibihugu byo muri Afurika babyandikira babimenyesha abakoze jenoside babyihishemo, ariko ngo ntacyo bibikoraho.

Yagize ati:” Twohereza inyandiko mu bihugu byo muri Afurika bicumbikiye abasize bakoze jenoside mu Rwanda, tubasaba ko bababuranisha cyangwa bakabohereza mu Rwanda kuhaburanishirizwa, ariko ntago bajya badusubiza! Nawe urumva ko ari ikibazo! I Burayi barazibona izo mpapuro bakadusubiza, bakatubwira ko bagiye kubakurikirana, bakaza n’inaha gukurikirana izo mpanza aho ibyaha babikoreye.[…]”
Siboyintore akomeza avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo icumbikiye benshi, bakaba ari 46. Muri Uganda hariyo 38 naho mu Burundi hariyo 12.

Siboyintore kandi yabwiye IGIHE ko uretse Uganda yohereje abanyarwanda batatu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kindi gihugu muri Afurika cyari cyaburanisha cyangwa ngo cyohereze mu Rwanda, umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside.

Amategeko mpuzamahanga ategeka ibihugu byose byihishemo abo bakekwaho jenoside kubaburanisha cyangwa kubohereza kuburanishirizwa mu Rwanda
Jean Bosco Siboyintore yabwiye IGIHE ko hagendewe ku bwumvikane bw’ubutabera mpuzamahanga, buri gihugu cyose gishobora kuburanisha umuntu ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati:” Icyaha cya jenoside ni icyaha mpuzamahanga, igihugu cyose gifite uburenganzira bwo gufata uwayigizemo uruhare, kikamuburanisha cyangwa kikamwohereza mu gihugu yakoreyemo ibi byaha.”

U Rwanda rushobora kurega ibihugu byanze kuburanisha cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi

Siboyintore yabwiye IGIHE ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kurega ibihugu byanze kuburanisha cyangwa kohereza abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rushobora kubirega mu muryango w’Abibumbye cyangwa mu rukiko mpuzamahanga bw’ubutabera, International Court of Justice (ICJ).

Yagize ati:” Iyo igihugu gicumbikiye abagize uruhare muri jenoside, cyanze
kubaburanisha cyangwa kubohereza mu gihugu bakoreyomo ibyaha; u Rwanda rushobora kubarega muri Loni cyangwa mu rukiko mpuzamahanga bw’ubutabera.[…]”
Siboyintore akomeza avuga ko ibihugu nka Suède, Norvège, u Bubiligi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagenda bagaragaza ubushake bwo gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994; aho bibaburanisha cyangwa bikabohereza kuburanishirizwa mu Rwanda.

Kuva u Rwanda rutangiye kohereza mu mahanga inyandiko zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kohereza impapuro 399. Hamaze koherezwa abantu 12 mu Rwanda, abakatiwe baburanishirijwe hanze ni 17.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages