00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byo mu karere bigiye kujya byifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside buri mwaka

Yanditswe na

Kwizera Sam

Kuya 24 May 2015 saa 10:31
Yasuwe :

Ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya kurwanya Jenoside ndetse bikaba byasabye ko buri tariki ya 07 Mata buri mwaka ibihugu bigize akarere bizajya byifatanya n’u Rwanda muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harerimana initabirwa na IGP Emmanuel Gasana wari watumiwe hagamijwe kurebera hamwe aho amasezerano yo gutabarana no kubungabunga umutekano ageze ashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Musa Fazil yagaragaje ibibazo byugarije akarere harimo iterabwoba,icuruzwa ry’abantu,ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Yagize ati”inama ku mahoro n’umutekano ibaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe ingamba zitanga ibisubizo nk’uko byasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu.”

Mu rwego rwo gukemura ibibazo bishingiye ku bikorwa by’iterabwoba,abo bayobozi banzuye ko hakwihutishwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Kampala y’abakuru ba polisi z’ibihugu bigize umuryango wa EAC ivuga ku gukomeza kurinda imipaka no gushyiraho amahame abuza arwanya ivangura.

Muri Gashyantare 2014 nibwo abakuru b’ibihugu bya Kenya,u Rwanda na Uganda bashyize umukono ku masezerano yo gutabarana no kubungabunga amahoro hagamijwe gushyigikira imishinga y’ibihugu by’umuhora wa ruguru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages