Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harerimana initabirwa na IGP Emmanuel Gasana wari watumiwe hagamijwe kurebera hamwe aho amasezerano yo gutabarana no kubungabunga umutekano ageze ashyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Musa Fazil yagaragaje ibibazo byugarije akarere harimo iterabwoba,icuruzwa ry’abantu,ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Yagize ati”inama ku mahoro n’umutekano ibaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe ingamba zitanga ibisubizo nk’uko byasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu.”
Mu rwego rwo gukemura ibibazo bishingiye ku bikorwa by’iterabwoba,abo bayobozi banzuye ko hakwihutishwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Kampala y’abakuru ba polisi z’ibihugu bigize umuryango wa EAC ivuga ku gukomeza kurinda imipaka no gushyiraho amahame abuza arwanya ivangura.
Muri Gashyantare 2014 nibwo abakuru b’ibihugu bya Kenya,u Rwanda na Uganda bashyize umukono ku masezerano yo gutabarana no kubungabunga amahoro hagamijwe gushyigikira imishinga y’ibihugu by’umuhora wa ruguru.


















TANGA IGITEKEREZO