Ikiyaga cya Kivu cyakunze guhanganisha abarobyi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’uburobyi. Abo ku ruhande rwa Congo bavugwagaho gukoresha inshundura zifite uburozi bwica amafi baguze mu Bushinwa.

Icyo kibazo cyatumye habaho ubwicanyi hagati y’abarobyi b’impande zombi.

Abarobyi b’i Burundi bo bashinja abo muri Congo Kinshasa kubiba moteri bakoresha mu bikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika ndetse no gukoresha ubwoko bw’inshundura zitemewe.

Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kurengera ibidukikije mu Burundi (ABPN) yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyagombye gukemuka mu gihe hahujwe amategeko agenga umutungo kamere uhuriweho n’ibihugu byo mu karere, kwigisha abarobyi ndetse no kugenzura ikiyaga.

Uretse ibyo bikorwa bihanganishije abarobyi hagati y’ibihugu bya Congo Kinshasa, u Rwanda n’u Burundi, hari n’imishinga iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa iteye impungenge ibindi bihugu.

Igihugu cya Uganda kirateganya gucukura peteroli muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elisabeth (Queen Elizabeth National Park) iri i Kasese.

Ibihugu byo mu karere bibona ko ibyakorwa muri iyo pariki isa n’ihuriyeho ibihugu bitandukanye ishobora kubigiraho ingaruka.

Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe umutungo kamere mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Jules Simpeze, yavuze ko ari ikibazo gikomeye, kuko ibikorwa nk’ibyo bizagira ingaruka mu kwangiza ikirere n’ibindi.

Simpeze kandi yagarutse ku mushinga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gucukura peteroli muri pariki ya Virunga nabyo bishobora guteza ibibazo bikomeye bitewe n’iyangizwa ry’ibidukikije n’ibindi.

Inzobere zitandukanye ziteraniye mu nama irimo kubera i Kigali yiga ku bijyanye no gushakira umuti amakimbirane aterwa n’umutungo kamere usangiwe n’ibihugu byo mu karere, ziyemeje kuganira kuri ibyo bibazo bikazashakirwa umuti.

Umuyobozi w’umuryango wita ku bidukikije mu karere (ACNR), Nsengimana Serge, yavuze ko hari ibibazo bitandukanye sosiyete sivile zo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari zagiye zihura nabyo ariko nyuma bigakemura, bakaba bagikomeje uwo murongo.

Yavuze ko bagiye bahuza abarobyi bo mu bihugu by’u Burundi na Congo ndetse n’u Rwanda na Congo byakunze kuvugwa ko bahanganishijwe n’ikiyaga cya Kivu ndetse na Tanganyika, kugira ngo ibibazo bihavugwa bikemuke.

Uretse abarobyi kandi, hagiye hahuzwa abayobozi b’impande zitandukanye biga kuri ibyo bibazo.

Mu nama ibahurije i Kigali, Nsengimana yavuze ko bazarebera hamwe ibibazo bikigaragara mu bijyanye n’uwo mutungo bakazarebera hamwe uko babikemura, ibigoranye bikagezwa ku zindi nzego.

Harigwa uburyo ibi bibazo byakemurwa
Harigwa uburyo ibi bibazo byakemurwa