00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byo mu muhora wa ruguru bikomeje ubufatanye no guhuza ubukerarugendo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 29 April 2015 saa 01:57
Yasuwe :

Ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru bikomeje gahunda yo gufatanya guhuza ubukerarugendo, buzabifasha gukurura abanyamahanga n’abashoramari.

Iyi gahunda y’u Rwanda, Kenya na Uganda igamije gukomeza kuzamura icyerekezo kimwe cy’ubukerarugendo bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, harimo kugaragaza neza ibyakururira abantu gusura aka Karere, aho nibura miliyoni 141 z’abantu bashobora kuzanwa no kuhashora imari.

Guhuza isoko ry’ubukerarugendo bizahuza ibigo bya leta n’ibyigenga bifite Ubukerarugendo mu nshingano zabyo mu bihugu bitatu bigize umuhora wa ruguru.

Ambasaderi Yamina Karitanyi, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, yavuze ko ubu bufatanye buzita ku kibazo cy’umutekano, ibikorwaremezo, no kwakira neza abashyitsi bagenderera aka karere.

Yagize ati “Tugomba gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo mu muhora wa ruguru, twita ku mutekano cyane. Nk’uko mubizi mu mwaka ushize twatangije Viza imwe y’Ubukerarugendo, dukora ingendo z’ubucuruzi zitandukanye, kandi byagize umusaruro.’’

Fiona Ngesa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi mu kigo cy’ubukerarugendo muri Kenya, yagaragaje ko akarere gafite icyerekezo cyiza ku bakerarugendo nubwo Kenya yahuye n’ibibazo by’umutekano.

Yagize ati “Turashaka kwita ku bashyitsi bo mu rugo, mu karere n’amahanga ya kure bakamera neza mu mutekano usesuye. Turashishikariza buri wese kuza gukora ubucuruzi n’ibindi, agendeye ku rwego ubukerarugendo bugezeho.”

Edwin Muzahura, Ushinzwe ubucuruzi n’ umubano mu kigo cy’ubukerarugendo cya Uganda, yavuze ko habayeho kuzamuka k’ubucuruzi n’ubukerarugendo mu karere biturutse ku guhuza Viza n’indangamuntu. Bikaba ari bimwe mu byo ibihugu byo mu muhora wa ruguru bikwiye kwishimira.

Mu kuboza 2014 ni bwo ibi bihugu bitatu mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari byo Kenya, u Rwanda na Uganda bihuriye mu Muhora wa Ruguru, byemeranyije gusonera Visa y’Ubukerarugendo ku banyamahanga babituyemo mu buryo bwemewe n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages