Ni amahugurwa aziga kuri Jenoside, ubwicanyi ndengakamere n’ubutabera bwunga, byose bikorwa hagamijwe kubungabunga amahoro. Azabera mu Kigo cyigisha amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri mu Karere ka Musanze.
Afugura ku mugaragaro aya mahugurwa kuri uyu wa 8 Gicurasi 2017, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yagarutse ku bubi bw’amakimbirane n’ibyaha byibasira inyokomuntu, avuga ko u Rwanda rufite ubuhamya ku ngaruka z’amakimbirane yaruganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Gen Kabarebe yagarutse ku kamaro Inkiko Gacaca zagize mu kunga abanyarwanda mu gihe gito kandi mu buryo buhendutse aho yagize ati “Inkiko Gacaca ntizagize akamaro mu kugarura ubutabera mu gihe gito kandi mu buryo buhendutse gusa, zanateje imbere ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda atarirwo rufite amateka yaranzwe n’amacakubiri rushobora gusangiza ibindi bihugu gusa, atanga ingero mu bihugu byinshi bigize imigabane itandukanye.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col. Jill Rutaremara, yavuze ko aya mahugurwa nta handi yigeze aba ku Isi ndetse ko yatumiwemo impuguke zitandukanye kugira ngo zungurane ibitekerezo kuri Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu no kwimakaza ubutabera.
Yagize ati “Amahugurwa nk’aya nta kindi gihugu abamo. Twashatse impuguke z’Abanyarwanda, Abongereza n’Abanya-Canada, twiga uko yaba, ariko dushingiye ku byabaye mu Rwanda [..]. Icyo bizamarira abantu, ni ugusangira ibyabaye muri buri gihugu. Nk’ubu ugiye muri Centrafrique, uzasanga hari inkiko. Ahabaye ubwicanyi hose uhagiye wasanga harashyizweho ubutabera,ariko buba bumeze bute? Ni ubutabera bwunga cyangwa ni ubukemura ibyo bibazo?”
Col. Bob Ogiki wiitabiriye aya mahugurwa aturutse muri Uganda, yavuze ko ari umwanya mwiza uwitabiriye wese ayo mahugurwa azagira wo kumenya uko buri gihugu gikemura amakimbirane n’uko gikoresha ubutabera, yemeza ko bazahakura byinshi bashobora gusangiza mu bihugu baturutsemo.
Aya mahugurwa ahuje abasivili, ingabo na Polisi 24 baturutse mu birwa bya Comores, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, Malawi, Ethiopia n’u Rwanda. Azasozwa ku wa 19 Gicurasi 2017.



















TANGA IGITEKEREZO