00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu umunani bizitabira bwa mbere Expo 2018 izaba irimo abamurika barenga 500

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 July 2018 saa 08:16
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali (Expo 2018), ritangire, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko ku bihugu bisanzwe biryitanira, hiyongereyeho umunani bizaryitabira bwa mbere.

Iri murikagurisha ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 21 rizatangira kuva ku wa 26 Nyakanga kugera ku wa 15 Kanama 2018.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga ku myiteguro y’iri murikagurisha, Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Steven, yatangaje ko ibyo bihugu bizaryitabira bwa mbere birimo; Nepal, Bénin, u Buyapani, Gambia, Togo, Congo Brazzaville, Burkina Faso na Côte-d’Ivoire.

Ku nshuro ya mbere kandi kwinjira muri iri murikagurisha abantu bazakoreshwa amakarita ya ‘Tap&Go’ asanzwe akoreshwa n’abatega imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

Ruzibiza avuga ko uyu mwaka imurikagurisha rifite umwihariko w’uko ibigo bimurika biziyongeraho ibisaga 70, bikarenga 500 barimo ibirenga 300 by’abanyarwanda na 200 by’abanyamahanga.

Ruzibiza ati “Umwihariko ni uko nibura uyu mwaka ubona ko ibyinshi bimurikwa ari ibikorerwa mu Rwanda ariko n’umubare w’abanyamahanga bitabira ukaba warazamutse”.

Imibare y’umwaka ushize yagaragazaga ko ibigo byamuritse byose hamwe byari 433 birimo 289 byo mu Rwanda.

Kuba umubare w’abamurika b’abanyarwanda n’abanyamahanga wiyongera, ngo byerekana isura y’u Rwanda mu bindi bihugu, bikaba n’ishema ku Rwanda ryo kuba byumva bifite ubushake bwo kuza kuhamurikira ibyabo.

Made in Rwanda izitabwaho

Ruzibiza yavuze ko nubwo mu mpera z’uyu mwaka hazaba imurikagurisha ryihariye ku bikorerwa mu Rwanda, no muri iri gahunda ya Made in Rwanda izahabwa umwihariko.

Ati “Ibijyanye no kumurika Made in Rwanda nabyo birahari no kumva ko abantu bagomba gukoresha ibyo mu Rwanda, ni kimwe cyo kwerekana ko mu Rwanda hari inganda ariko bidakuyeho ko mu Ukuboza dufite Expo yihariye y’ibikorerwa mu Rwanda.”

Akandi gashya ni uko abakuriye ingaga z’ubucuruzi n’abikorera mu bihugu bitandukanye nka Congo Brazaville, Gambia n’ahandi bazitabira iri murikagurisha mpuzamahanga.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka, rizatangira ku wa 26 Nyakanga, rifungurwe ku mugaragaro ku wa 27 Nyakanga, rirangire ku wa 15 Kanama 2018 rimaze ibyumweru bitatu, mu gihe ryari risanzwe rimara bibiri.

Kuva imurikagurisha ryatangira gutegurwa, imibare y’abarigana yagiye ihindagurika ariko yakunze kuza hagati y’ibihumbi 200 na 300.

Expo 2018 izitabirwa n'abamurika barenga 500

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages