00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihumbi 800 byabaye ingorabahizi ngo Karekezi wakiniraga Kiyovu S. ashyingurwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 February 2015 saa 10:30
Yasuwe :

Amafaranga 800.000 yabaye ingorabahizi ngo umurambo wa Hugo Mukengele Karekezi wahoze akinira Kiyovu Sports ukurwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ashyingurwe.

Hugo Karekezi yapfuye mu rukerera rwo kuwa 13 Gashyantare 2015, nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye, ariko akaba yari amaze ukwezi kurengaho iminsi mike arwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Amakuru agera kuri IGIHE.com avuga ko Karekezi amaze gupfa, ibitaro byateranyije amafaranga agomba kwishyurwa, basanga agera muri Miliyoni ebyiri (2,000,000).

Hugo Mukengele Karekezi yari myugariro w’umuhanga kandi w’ibigango

Kubera igihe yari amaze arwaye, nta kitwa ifaranga cyari kikibarizwa mu muryango we, kuko umugore we nta kazi agira, ku buryo n’ingemu zabonekaga ku mpuhwe z’inshuti n’abakinanye na Karekezi Hugo.

Ikipe y’abawigeze (abahoze bakina umupira w’amaguru) yakinagamo ku cyumweru, hamwe n’inshuti n’abandi babanye na we, bateranyije amafaranga babasha kubona miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000).

Hugo Mukengele ntazava mu mitwe y'Abakunzi ba Rayon Sports n'andi makipe yo hambere yagiye abera ibamba akabatesha ibikombe

Mu izina ry’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Capt. Alphonse Rutembesa yatangarije IGIHE.com ko ibitaro bitakwimana umurambo, kuko hari uburyo Minisiteri y’ubuzima yateganyije bwo kwishyurira abapfuye hakabura ubushobozi bwo kwishyura ibitaro.

Capt. Rutembesa yagize ati “MINISANTE ikorana n’ibitaro, umuryango ukandika ugaragaza aho ubushobozi bwa wo bugarukira, hanyuma tukabaha umurambo ugashyingurwa, natwe tukazasigara dukurikirana Minisiteri.”

Hugo Mukengele ntazava mu mitwe y’Abayovu bamuzi abahesha intsinzi zitandukanye, n’abakunzi ba Espoir FC bamubonye mu myaka y’1988-1889

Cyakora n’ubwo ibitaro byatanga umurambo wa Karekezi, kuwushyingura byaba ihurizo rikomeye, kuko ayo mafaranga yakusanyijwe yose agomba kwishyurwa ibitaro kandi bakanabisigaramo umwenda (ideni).

Hugo Mukengele Karekezi yabaye myugariro ukomeye wa Kiyovu Sports kuva mu Kuboza 1994 kugeza mu 1997, nyuma yo kuva muri Espoir FC yakiniye kuva mu 1986 kugeza mu 1993.

Hugo Mukengele Karekezi ni uwa 3 uturutse ibumoso

Uretse aya makipe, Hugo yakiniye Bukavu Dawa yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Fantastic y’i Burundi.

Hugo asize umugore n’abana batatu, akaba atuye mu Rwanda kuva muri iyo myaka yose yakiniye Espoir FC y’i Rusizi na Kiyovu Sports.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages