Imibare ya NAEB igaragaza ko muri icyo cyumweru u Rwanda rwohereje hanze toni 8.391 z’ibikomoka ku buhinzi, byinjiza amadovize arenga miliyoni 11,8$.
Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi muri icyo cyumweru. Yoherejwe hanze toni 802 zinjiza miliyoni 5,55 z’Amadolari ya Amerika.
Icyayi cyoherejwe hanze cyari toni 218, cyinjiza ibihumbi 677,2 Frw, mu gihe imboga zoherejwe zari toni 401 zikinjiza ibihumbi 418,6$. Izi mboga zageze ku masoko arimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse no mu bihugu byo muri Afurika.
Ku rundi ruhande, imbuto zoherejwe zari toni 571 zinjiza ibihumbi 558,8$, aho zageze ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu bihugu bya Afurika.
Indabo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zari toni 10 zinjiza ibihumbi 64,5$. Zagejejwe ku masoko yo muri Afurika y’Epfo, u Buholandi n’u Bwongereza.
Ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze bingana na toni 229, byinjije ibihumbi 430,1 $, bigana ku masoko yo muri Afurika.
Ibicuruzwa bitandukanye by’ubuhinzi ni byo byinshi byoherejwe ku isoko mpuzamahanga, aho byari toni 6.159 zinjiza miliyoni 4,1$. Ibi bicuruzwa byageze ku masoko arimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibihugu bya Afurika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!