00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikoresho bitujuje ubuziranenge bishobora kuba intandaro y’iteganyagihe rihindagurika

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 15 October 2015 saa 09:57
Yasuwe :

Mu gihe abaturarwanda bakemanga ukuri kw’ibyo babwirwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, cyane ku bijyanye n’imvura, icyo kigo kivuga ko imwe mu mpamvu amakuru kigeza ku baturage ahinduka harimo na bimwe mu bikoresho bishobora gusohoka mu nganda bitujuje ubuziranenge, bityo ntibibone neza amakuru bitegerejweho.

Mu makuru yakunze gutangwa n’ikigo ku mvura n’ibindi bijyanye n’imiterere y’ibihe yagiye akunda guhindagurika, ibiba ugasanga bihabanye n’amakuru yatangajwe.
Mubyo iki kigo gitangaza usanga bavuga ko imvura izagwa mu karere runaka, ariko ntihabeho gutanga agace ishobora kuza kwibasira ugereranyije n’ahandi. Ibi ngo bigira ingaruka ku bitegura gukumira ibiza, no ku baturage bagomba kwitwararika by’umwihariko.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yabwiye radiyo y’igihugu kuri uyu wa 15 ukwakira, ko kuba amakuru batanga aba atarimo umwihariko w’ahantu imvura cyangwa ibindi bishobora kwangiza biza kwibanda, harimo n’impamvu z’ubushobozi buke bw’ibikoresho bakoresha.

Semafara Ntaganda John ati” Hari ubwo n’ibyo bibazo byaba bihari, turabyemera, ariko uko tugenda tubona ibikoresho bituma tureba ibiri mu kirere cyacu, harimo na za radar(indebakure) zireba ibicu n’inkuba tukaba twabasha gukora iteganyagihe ryegereye iry’ibihugu byateye imbere”

Uhagarariye ishami rishinzwe imihindagurikire y’ikirere mu gihe kigufi n’ikirekire muri Meteo Rwanda, Twahirwa Anthony, avuga ko hari n’impinduka zishobora kubaho bitewe n’ibikoresho bimwe biva mu nganda bitujuje ubuziranenge bityo bikaba hari amakuru bitabasha gutanga neza uko bikwiye.

Twahirwa yabwiye IGIHE ati” imwe mu mbogamizi duhura nazo ni bimwe mu bikoresho usanga biva mu nganda bitujuje ubuziranenge, bigatuma utabona amakuru yose uko yakabaye.”

Uretse n’ibyo ngo hari impinduka ziterwa n’imiyaga ishobora kuba myinshi ikayobya igicu bityo imvura yari kugwa ahantu ntihahagwe.

Iki kigo kivuga ko mu gihe habonetse ubushobozi, byaba byiza hongerewe radar(indebakure) mu mpande z’igihugu, kugira ngo bajye bahuza amakuru azivaho bityo arushesho kunozwa.

Mu gihugu hose hari ahantu 300 hapimirwa iby’iteganyagihe, niho haturuka amakuru ajyanye n’iteganyagihe ry’imbere mu gihugu, na Radar imwe ariko ngo bifashisha n’andi makuru yo mu karere no mu bindi bihugu mu gusuzuma iri teganyagihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages