00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa by’imyidagaduro byashyiriweho nyirantarengwa y’igihe cyo gufungirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2023 saa 01:58
Yasuwe :

Inama y’Abaminisititi yashyizeho amasaha ntarengwa ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifungirwaho mu masaha y’ijoro hagamijwe gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturiye aho bibera.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023.

Uwo mwanzuro uvuga ko “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saaSaba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa Munani z’ijoro.”

Inama y’Abaminisitiri yibukije ko abashaka gukora nyuma y’ayo masaha hari amabwiriza yihariye azakurikizwa.

Yakomeje iti “Ibikorwa byose byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).’’

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ishize humvikana abaturage binubira ko basakurizwa n’abarara bacuranga barimo abo mu nsengero ndetse no mu bitaramo bitandukanye.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bategura ibitaramo na bo bakunze kugaragaza ko hatazwi neza ibigenderwaho kugira ngo harebwe igipimo cy’urusaku cyangwa se impamvu y’ibyemezo bimwe na bimwe biviramo n’ibitaramo byabo guhagarikwa.

Mu mpera za Nyakanga 2023, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buheruka kwima abateguye igitaramo cya ‘Tarama Rwanda Festival’ uburenganzira bwo gucurangira muri Mundi Center.

Ibikorwa by’imyidagaduro byashyiriweho nyirantarengwa y’igihe bigomba kuzajya bifungirwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages