00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa by’indashyikirwa bya Polisi y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga

Yanditswe na

RNP

Kuya 1 September 2015 saa 11:39
Yasuwe :

Igihugu cy’u Rwanda cyabaye umunyamuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu mwaka wa 1974, muri iki gihe hakaba harahise hashyirwaho ibiro bihagarariye uyu muryango mu Mujyi wa Kigali.

Kuva icyo gihe kugeza muri 1994, u Rwanda rumaze kwinjira mu muryango wa Polisi mpuzamahanga, urebeye hamwe abanyarwanda nta kintu kigaragara baba barungukiye muri iki gikorwa.

Uretse kuba Ishami rya Interpol, National Central Bureau (NBC) ritarabashije gukora inshingano zaryo kugeza muri 1994, ryanakoreshejwe na bamwe mu banyarwanda nk’intwaro yo gukandamiza no gutera ubwoba abandi haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Ibi bikaba byaragaragajwe n’uko Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’inzego z’umutekano harimo na Polisi y’icyo gihe.

Ubwo Polisi y’u Rwanda (RNP) yajyagaho muri 2000, yahise yihutira gushyiraho ingamba zo gushimangira imikoranire myiza na Polisi z’ibindi bihugu mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.

RNP itegura kandi ikakira inama mpuzamahanga zitandukanye

Mu rwego rwo gushimangira bene iyi mikoranire na Polisi z’ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu karere, Polisi y’u Rwanda kugeza ubu imaze imyaka 15 ibayeho, yashyize imbaraga mu gukorana bya hafi n’umuryango wa Polisi mpuzamahanga.

Hari indi miryango Polisi y’u Rwanda yinjiyemo, aha twavuga nk’umuryango w’abakuru ba za Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO), umuryango wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto (RECSA) n’indi itandukanye.

Mu rwego rwo gushimangira imikoranire n’izindi nzego za Polisi zo mu karere, Polisi y’u Rwanda kuva muri 2000, yakunze gusinya amasezerano y’imikoranire n’izi nzego, zimwe muri Polisi zo mu karere zifitanye amasezerano y’imikoranire hakaba harimo: Polisi ya Uganda, iya Kenya, iy’u Burundi n’izindi, ndetse Polisi y’u Rwanda ikaba yarigeze no kuyobora umuryango wa EAPCCO mu mwaka wa (2012/2013) ikaba yaranayoboye umuryango wa Polisi mpuzamahanaga ku rwego rwa Afurika.

Uretse ibi bikorwa byavuzwe haruguru, Polisi y’u Rwanda yagiye yakira inama mpuzamahanga zahuriwemo n’inzego z’umutekano, zigamije kurwanya ibyaha bitandukanye, muri izi nama hakaba harimo, iyabereye i Kigali inshuro ebyiri igamije kurwanya ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi.

Hari kandi iya Interpol yo kurwanya ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara kimwe n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), iyi nama ikaba igiye kuba ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya kane kuva uyu muryango wajyaho mu myaka 100 ishize.

Kuba Polisi y’u Rwanda igenda yinjira muri izi gahunda zose ni uko isobanukiwe neza ko kugira ngo urwego nka Polisi rubashe kugera ku nshingano yarwo yo kubumbatira umutekano w’abaturarwanda ari uko haba hakenewe uburyo hashyirwa imbaraga mu gukorana n’izindi Polisi zaba izo mu karere no hanze yako.

Imbaraga Polisi y’u Rwanda yashyize mu mikoranire n’izindi Polisi yageze ku musaruro mwinshi dore ko hari abantu benshi bagiye bakora ibyaha bagahungira mu bindi bihugu ariko nyuma kubera iyi mikoranire myiza bagafatwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera bw’ibihugu bakoreyemo ibyaha.

Ntabwo ari abakekwaho gukora ibyaha bafashwe gusa kuko hari n’ibikoresho birimo amamodoka, amafaranga n’ibindi byagiye bigaruzwa bigashyikirizwa bene byo.

Ibindi byagezweho bitewe na bene iyi mikoranire harimo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu, aha twavuga nk’abantu bakekwaho gukora ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, aba bakaba baragiye bagarurwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe ku byaha bakoze, n’ubwo hakiri benshi bakomeje kwihisha mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Kubera iyi mikoranire na Polisi zo mu bindi bihugu, Polisi y’u Rwanda yagiye iburizamo ibyaha bijyanye no gucuruza abantu, aha abagera kuri 25, barimo ab’igitsinagore 23, akaba aribo barokowe gucuruzwa mu mahanga ndetse bakaba baroherejwe mu bihugu bakomokamo. Kuri iyi ngingo ,Polisi y’u Rwanda ikaba kandi yarafashe abantu 26 bakekwaho gukora ibyo byaha byo gucuruza abantu.

Ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga, Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu nka Mamba, Imara, Usalama n’iyindi, iyi mikwabu ikaba yarafatiwemo ibicuruzwa n’imiti by’ibyiganano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages