Umubano w’u Rwanda n’intara ya Rhenanie Paletinat si uwa none kuko watangiye mu mwaka wa 1982, ibikorwa by’iyo ntara yo mu Budage mu Rwanda byibanda ku burezi , ubuvuzi, umuco, urubyiruko n’ibindi.
Mu nama ya cumi y’umunsi umwe ibera mu Rwanda ihuje intumwa z’u Rwanda ndetse n’intumwa z’intara ya Rhenanie paletinat ziyobowe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Budage Roger Lewentlz harimo kuganirwa ku byagezweho mu myaka 32 n’ibiri ishize hariho ubwo bufatanye.
Ibikorwa intara ya Rhenanie Paletinat yibandaho mu Rwanda harimo uburezi mu bigo by’amashuri abanza(kubyubaka) , ayisumbuye na kaminuza, ubuvuzi(kubaka amavuriro no gutangamo ibikoresho), umuco, urubyiruko n’ibindi . Ni muri urwo rwego rero minisitiri w’ubutegetsi Roger yatangaje ko bagereranije ibikorwa bakorera mu turere icumi two mu gihugu basanze ibyo bikorwa bikabakaba miliyoni 17 z’amayero ariyo angana na miliyari 14 na miliyoni 943 n’imisago.
Avuga ko u Budage bunyurwa n’ibikorwa by’u Rwanda ndetse n’uburyo gahunda rwihaye ruzigeraho, yahise atanga urugero rw’ikerekezo 2020 ko u Rwanda rwamaze kugera kuri zimwe muri izo ntego butyo bakaba bishimira gukomeza ubufatanye mu iterambere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, minisiti w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’ibikorwa u Rwanda rukoran na Rhenanie paletinat noneho ubu bagiye no gushaka uburyo ubucuruzi bwa korwa hibandwa ku kohereza ikawa ndetse n’icyayi kuko ntabyo bagira.Yagize ati « ubu noneho turanaganira ku buryo ubucuruzi n’ishoramari ryakorwa , hakoherezwa nk’ikawa ndetse n’icyayi dore ko nta byo bagira »
Minisitiri Kaboneka yemeza ko u Rwanda rugaragaza umuco warwo mwiza bakawukunda nk’ikintu badashobora kubonera ahandi.
Ku bijyanye n’ibikorwa by’urubyiruko mu Rwanda, umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko Nkuranga Alphonse yatangaje ko umwaka ushize bagiye mu ntara ya Rhenanie paletinat hagamijwe kongera umubano wari usanzwe kuko abagiye babitangiza mu myaka yo hambere bagenda basaza akaba aribyiza ko ubwo busabane mu rubyiruko bwakomeza kubaho.
Yagize ati » kuri ubu ntitwavuga ngo urubyiruko rwabo rwafashije koperative y’urubyiruko iyi niyi ariko nibyo dushaka ko byongera kugira imbaraga kuko ababitangije bagenda basaza »
Uretse n’intara ya Rhenanie Paletinat, Ubudage bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuko ubu hemejwe ko hagiye no kubaho ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO