Ibikorwa binini birimo imihanda, ingomero z’amashanyarazi, inganda, inyubako n’ibindi ni bimwe mu byo Umukuru w’Igihugu akunda kwemerera abaturage aho aba yabasuye.

Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, kuwa Kane tariki 3 Ukuboza, yatangaje ko ibikorwa byose Perezida Kagame yemereye abaturage bimaze gukorwa ku kigero cya 80%, ariko n’ibisigaye manda ye izarangira mu 2017, izasiga byaratangiye kubakwa.

Iyi komisiyo ivuga ko kugeza ubu ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, ikibuga cy’indege kigomba kubakwa mu Karere ka Musanze, umuhanda uhuza Uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza, na Sitade ya Gahanga byakagombye kuba byubakwa, ariko imirimo ntiratangira.

Komisiyo yemeza ko akenshi kubaka ibikorwa remezo bimwe na bimwe bidindira bitewe n’ikibazo cy’imikoranire idahamye hagati y’inzego z’ubuyobozi zishinzwe kubikurikirana.

Umwe mu bagize iyi Komisiyo yagize ati “ Iyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye igikorwa remezo runaka nk’umuhanda, hari uturere tumwe na tumwe twicara tukumva ko ari inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta zizabikora, ibyo byaragaragaye, bakumva ko babihawe bagategereza.”

Iki kibazo iyi komisiyo ivuga cyakemurwa n’uko Uturere tugomba gufatanya igihe twasabye igikorwa tukagihabwa, tukagishyira mu igenamigambi no mu ngengo y’imari tukanagikurikirana. Minisiteri zikadufasha gukora ibyo zishinzwe mu rwego rwa tekiniki n’ubuvugizi.

Komisiyo y'ubukungu n'iterambere muri Sena ivuga ko ibikorwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage bimaze gukorwa ku kigero cya 80%
Komisiyo y'ubukungu n'iterambere muri Sena ivuga ko ibikorwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage bimaze gukorwa ku kigero cya 80%

[email protected]