Ku wa 31 Nyakanga 2019 nibwo hasohotse itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali, riwuha ubuyobozi bwihariye rikambura ubuzima gatozi uturere dutatu tuwugize bugasigaranwa n’Umujyi, two tugasigarana inshingano zo kwegereza abaturage serivisi no gukurikirana ibikorwa by’iterambere.

Ubusanzwe Umujyi wa Kigali wagenderaga ku itegeko rigenga inzego z’ibanze ariko Itegeko Nshinga riwemerera kugira itegeko ryihariye.

Ubwo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2019 Umujyi wa Kigali wemezaga iyi nyandiko igamije gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali riheruka kwemezwa, hagaragajwe uko uhagaze, aho wifuza kugana n’uko uzahagera.

Bimwe mu bipimo by’uko uhagaze byavuzwe harimo kuba 79% aribo bafite amashanyarazi, igipimo cy’ubukene cy’abawutuye kiri kuri 13.9%, icy’abadafite akazi kikaba kuri 18.7%.

Icyerekezo Umujyi wa Kigali ufite mu myaka itandatu iri imbere kijyanye n’icyo guverinoma yihaye guhera mu 2018, kizamara imyaka irindwi (2018- 2024).

Bimwe mu biteganyijwe harimo ko abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, ubukene bukava kuri 39% bukagera kuri 15 %, abanyarwanda 70% bazaba batuye neza mu midugudu, 35 % batujwe mu mijyi n’ibindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko mu myaka itandatu iri imbere, uwo mujyi uzibanda ku bikorwa remezo n’ibindi bigamije ubukungu, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni ukuvuga ngo twahuje ingufu ariko n’igishya kirimo ni muri gahunda yo kunoza igenamigambi tugaragaza nk’umujyi ibyo duteganya kuzakora”.

Yakomeje agira ati “Iby’ingenzi tuzibandaho ni mu bikorwa remezo kuko dushaka umujyi uteye imbere mu bikorwa remezo, ufite abaturage bafite ubuzima bwiza, harazamo gahunda zo guhindura ubuzima bwabo, hazamo uburyo bagira uruhare mu bibakorerwa no kubungabunga ibidukikije.”

Rubingiza yavuze ko gahunda yo kuvanaho amanegeka no gutuza neza abaturage igenda ikorwa buri mwaka kandi izakomeza batuzwa mu midugudu ariko igikomeje ari no gukangurira abaturage kutubaka mu kajagari.

Muri gahunda zo kugabanya ubushomeri, Rubingisa yavuze ko Umujyi wa Kigali usanzwe ufite ikigo gifasha urubyiruko gushaka akazi no kubona ubumenyi burufasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kwihangira umurimo, iyo gahunda ikazakomeza.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kigega cy'Abongereza cy'Iterambere (DFID), Martin Alsop, yavuze icyo kigo gisanzwe gifasha u Rwanda mu buryo bwa tekinike mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko Umujyi wa Kigali ugomba guhuza ingamba zitandukanye Uturere twihaye kugira ngo ugere ku bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage birimo kunoza uburyo bw’ubwikorezi, guhanga akazi ku rubyiruko n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Musoni Jean de Dieu, yavuze ko ibikorwa remezo aribyo bizaba byihariye ibikorwa by’igenamigambi rihuriweho [Umujyi n’Uturere] aho by’umwihariko muri miliyari 128 Frw ufite muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, 70% azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa remezo.

Ati “Iraza kuba isubiza muri rusange ibibazo by’umujyi bitari bya bindi buri wese akora ibye akabigarukiriza ahantu, ubu umujyi urarebera uturere twose, ukore bya bindi bisubiza ibibazo bigari biwugoye.”

Igenamigambi rikomatanyije ry’Umujyi wa Kigali riteganya impinduka mu bijyanye no gusubiza muri rusange ibibazo byugarije abawutuye, bitandukanye n’uko buri karere kakorana ibyako bitewe n’ibyo abakayobora bemereye abaturage bayobora.

Ati “Tuzibanda ku iterambere ry’ibikorwa remezo kuko niyo moteri y’iterambere, imiturire ijyanye no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera no kugira ibikorwa remezo by’ubuzima, bituma abaturage bagira imibereho myiza.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko guhuza igenamigambi n’uturere bizoroshya uburyo uhura ukanakorana n’abafatanyabikorwa barimo ibigo by’imari, abashoramari kugira ngo biworohere kugera ku cyerekezo wihaye.

Guverinoma itangaza ko kuvugurura imiyoborere y’umujyi wa Kigali bigamije kurushaho kuwuteza imbere bijyanye n’ibyo ukeneye kurusha ibindi cyane cyane ibikorwa remezo.

Rubingisa yavuze ko mu myaka itandatu iri imbere, umujyi uzibanda ku bikorwa remezo n’ibindi bigamije ubukungu n'iterambere
Rubingisa yavuze ko mu myaka itandatu iri imbere, umujyi uzibanda ku bikorwa remezo n’ibindi bigamije ubukungu n'iterambere
Abitabiriye igikorwa cyo gusuzuma inyandiko igamije gushyira mu bikorwa biteganywa n’itegeko rishya rigenga umujyi wa Kigali
Abitabiriye igikorwa cyo gusuzuma inyandiko igamije gushyira mu bikorwa biteganywa n’itegeko rishya rigenga umujyi wa Kigali