Nubwo hari abagabo usanga bafite ingeso zo kugira abakobwa batandukanye bitwa ngo barakundana ndetse ntibabahishe ko bafite abagore, hari na ba bandi babikora mu ibanga, ntibatinye kukwizeza ibitangaza birimo no kuzasezerana kubana akaramata, nyamara ijoro ryagera agataha mu maboko y’umugore nawe yasezeranyije urudashira.
Mu kugufasha kwirinda kuba wagwa mu mutego wo gukundana n’umuntu, ugatangira kumushyira mu mishinga yawe y’ejo hazaza nyamara ibyo afite hari undi bamaze kubisezerana, urubuga Elcrema rwagaragaje ibimenyetso byagufasha kumuvumbura amazi atararenga inkombe.
Urutoki bambaraho impeta
Uburyo bworoshye bwo kumenya niba umugabo mukundana ari ingaragu nk’uko abikubwira, cyangwa se yubatse ni urutoki rwambarwaho impeta y’isezerano hagati y’abashakanye imbere y’amategeko n’Imana.
Nubwo hari bamwe bibuka kuyikuramo igihe mugiye guhura, hari n’ababyibagirwa cyangwa bagakomeza kuyambara kuko baba bumva ntacyo bibabwiye.
Uretse ibi kandi iyo witegereje neza kuri ruriya rutoki iyo ari umuntu ukunze kwambaraho impeta urabibona, kuko akenshi iba yarishushanyije.
Amasaha aguhamagariraho kuri telefoni
Igihe urutoki bambaraho impeta nta kimenyetso gifatika ruguhaye, ubundi buryo wakoresha ukavumbura ukuri kuri we ni amasaha aguhamagariraho akoresheje telefoni ye igendanwa, cyangwa ayo wowe uba wemerewe kumuhamagara no kumwandikira ubutumwa bugufi.
Biragoye ko umugabo wubatse aguhamagara cyangwa ngo akwitabe mu masaha y’ijoro kuko akenshi aba yavuye ku kazi, akaba agomba kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma umugore we agira icyo akeka, mu gitondo kandi nabwo ntabikora kuko atandukana n’umuryango we ahita asubira ku murimo.
Akenshi uzasanga ahitamo kuguhamagara mu kiruhuko cya saa sita, cyangwa nimugoroba ataragera iwe. Kuba byabaho rimwe si igitangaza, ariko iyo byabaye akamenyero ugasanga hari isaha runaka udashobora kumubona kandi uzi neza ko ari mu rugo, byanze bikunze hari icyo aba agukinga.
Aho mutemberera
Ikindi uzagenzura neza igihe ukeka ko uwo mukundana ari umugabo wubatse, ni ahantu mukunze gutemberera ndetse n’amasaha biberaho.
Umugabo wubatse iteka uzasanga ahitamo ko mujya ahantu abantu batari bubabone, by’umwihariko kure cyane y’aho bamuzi ku buryo n’uwababona atamenya ngo muri bande.
Ntashobora kukwereka aho atuye
Birashoboka cyane rwose ko ushobora gukundana n’umusore ntakwereke aho atuye cyangwa abantu bo mu muryango we, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba yumva umubano wanyu utaragera ku ntera yo kukwinjiza mu buzima bwe bwose.
Na none ariko bitera kwibaza igihe uwo ufata nk’umukunzi wawe iteka ahitamo kuba yagusura, cyangwa agahitamo ko muhurira muri hoteli aho kugira ngo akujyane iwe.
Iyo bimeze gutya, ni ngombwa ko ufata umwanya uhagije ukagenzura niba impamvu atemera ko umenya aho aba atari uko afite umugore, akaba atifuza ko amenya ko amuca inyuma, cyangwa nawe ukamenya ko akubeshya.
Ikindi kandi burya umuntu ugukunda by’ukuri, nubwo atakwerekana mu muryango wose cyangwa inshuti zose, ntihabura abantu ba hafi aba yarakweretse akabaratira urwo agukunda. Kuba yahitamo kutabikora, burya akenshi aba afite ibanga atifuza ko bakumenera, rishobora no kuba ari irirebana n’uko afite umugore.



















TANGA IGITEKEREZO