00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibindi bihugu bikwiye kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira ihohoterwa - Diop

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 February 2015 saa 11:34
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire mu gihugu cya Senegal, Fatou Diop, yavuze ko hari byinshi ibindi bihugu byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.
Ibi yabitangaje kuwa 1 Gashyantare 2015, ubwo yasuraga icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, n’ikigo “Isange One Stop Center”. Ubwo yageraga ku cyicaro cya Polisi, Diop yakiriwe na Commissioner of Police (CP) , Emmanuel (…)

Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire mu gihugu cya Senegal, Fatou Diop, yavuze ko hari byinshi ibindi bihugu byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.

Ibi yabitangaje kuwa 1 Gashyantare 2015, ubwo yasuraga icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, n’ikigo “Isange One Stop Center”.

ACP Dr Wilson Rubanzana asobanurira Fatou Diop imikorere ya Isange One Stop Center

Ubwo yageraga ku cyicaro cya Polisi, Diop yakiriwe na Commissioner of Police (CP) , Emmanuel Butera, uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi, wamusobanuriye ingamba zitandukanye Polisi y’u Rwanda yashyizeho zo gukumira no kurwanya iki cyaha, zirimo ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’abana (Directorate of Anti GBV and Child Abuse Protection), ikigo Isange One Stop Center, ubukangurambaga mu kurwanga icyi cyaha.

Ubwo yageraga kw’Isange One Stop Center, Diop yatambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse asobanurirwa serivisi zibitangirwamo, harimo ubuvuzi n’ ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

SP Beline Mukamana asobanurira Fatou Diop imikorere y'ishami rya GBV muri Polisi y'u Rwanda

Fatou Diop yashimye ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho zo kurwanya no gukumira bene iri hohoterwa, ati ˝Ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kurwanya bene iki cyaha zirahamye. Zabera urugero ibindi bihugu bikiyubaka muri uru rwego”.

Mu mwaka w’2012, Isange One Stop Center, yahawe igikombe cy’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare rukomeye yagize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda.

Diop, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi icyenda rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasuye ahantu hatandukanye harimo, Komisiyo y’amatora, n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali.

Fatou Diop atanga ubutumwa akanasinya mu gitabo cy'abashyitsi kw' Isange One Stop Center
Fatou Diop hamwe na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y'u Rwanda

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages