00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibindi bikoresho bya SAMIDRC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere, Nshimiyimana Eric
Kuya 8 May 2025 saa 06:06
Yasuwe :

Amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), yanyuze mu Rwanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, abicyuye.

Aya makamyo yari akoze umurongo muremure, yavuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo. Byagaragaraye ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho.

Iki ni icyiciro cya gatatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC bicyuwe binyujijwe mu Rwanda. Ibya mbere byacyuwe tariki ya 29 Mata, biherekejwe n’abasirikare bake.

SAMIDRC yatangiye mu Ukuboza 2023. Yari igizwe n’abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Yahagaritswe n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo tariki ya 13 Werurwe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya politiki.

Umuhanda wa Rubavu-Kigali wagaragayemo umurongo muremure y'amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC
Aya makamyo yari ayobowe na Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages