Tour du Rwanda ni kimwe mu bikorwa bikomeye binakurikirwa n’abantu benshi ku butaka bw’u Rwanda ariko hari bamwe bataragira amahirwe yo kuyikurikirana imbonankubone barimo na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.
Ku nshuro ya mbere yabashije gukurikirana iri siganwa mu gace kavaga i Huye kajya i Musanze, yagaragaje ibyishimo bikomeye anashimira Cogebanque abereye umwe mu bashinzwe kuyamamaza.
Yagize ati “Nsanzwe nkurikirana umukino w’amagare kuri televiziyo ariko ni ubwa mbere narinje kuyareba imbonankubone. Nabyishimiye cyane, ni umukino mwiza. Ikindi nari naje no kwifatanya na Cogebanque kuko ari umuterankunga wa Tour du Rwanda kandi nkaba ndi Brand Ambassador wayo.”
Muri Tour du Rwanda, Cogebanque iri gufasha Abanyarwanda hirya no hino aho iri siganwa rigera, gufungura konti za Itezimbere zifite umwihariko wo kudakatwa amafaranga ya buri kwezi nk’uko bigenda ku zindi ndetse ikaba inabashishikariza gukoresha uburyo bugezweho bwo kwakira no kohereza amafaranga buhendutse yazanye.



















TANGA IGITEKEREZO