Uzuri K&Y, ni uruganda rukora inkweto z’abagore n’abagabo rwatangijwe mu 2013 n’abakobwa babiri; Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde.
Ku bazi uru ruganda mu myaka itandatu n’igice ishize, batungurwa no kubona ibikorwa rugezeho uyu munsi ari nayo mpamvu bishoboka ko umubare munini w’abantu hari byinshi bataruziho yaba mu iterambere ryarwo n’imikorere.
Uwumvaga ibitekerezo bya Kevine na Ysolde mu myaka irindwi ishize ntiyiyumvishaga ko bizavamo uruganda n’amaduka meza rimwe riri mu nyubako ya Kigali Heights mu igorofa ya mbere umuryango wa 28 irindi rikaba ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali.
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya babo muri Werurwe 2020 hazafungurwa irindi duka ry’ibicuruzwa bya Uzuri K&Y mu nyubako ya Kigali City Mall, KCM yahoze yitwa UTC.
Ibintu 10 utari uzi kuri Uzuri K&Y
1. Wari uziko umukiliya waguze inkweto ya mbere ya Uzuri akiyifite
Abantu benshi bagiye kugura inkweto icya mbere bitaho ni ugukomera kwazo ku buryo bazazimarana igihe kinini ntibahore ku isoko no mu maduka y’inkweto.
Ibi uruganda Uzuri rwabirebyeho bwa mbere kuko nyuma y’imyaka itandatu n’igice uru ruganda rushinze imizi, umukiliya waguze inkweto yabo ya mbere aracyayifite.
2. Igitekerezo cyo gukoresha amapine
Mu minsi ya mbere Uzuri yatangiye ikoresha imipira y’inkweto ivuye mu ruganda, gusa ubwo Kevine na Ysolde batemberaga bakabona amapine menshi ku muhanda, bahise bagira igitekerezo cyo kuba batangira gukoresha aya mapine agasimbura imipira baguraga, ikorewe mu ruganda, none kugeza n’uyu munsi n’iyo bagikoresha kandi bitanga umusaruro mu kurengera ibidukikije.
3. Inkweto nini Uzuri yakoze mu mateka yari nimero 51 naho inkweto nto y’umuntu mukuru bagurishije yari 34
Kuva Uzuri yabaho, muri 2015 nibwo babonye komande y’urukweto runini mu zo bakoze zose. Uyu mukiliya yifuzaga sandari ifite nimero 51 ndetse kugeza uyu munsi nta yindi barongera gukora ingana gutyo.
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko inkweto zifite nimero 34 ari iz’abana, muri Uzuri batunguwe n’umwe mu bakiliya babonye ukuze, uturuka muri Aziya, wari ufite ikirenge gito cyane ku buryo byasabye ko bamuha inkweto ifite nimero 34 mu gihe isanzwe yambarwa n’abana.
4. Wari uzi ko byafashe imyaka ibiri ngo Uzuri ikore urukweto ruri ku rwego yifuza
Kuva mu 2013 Uzuri nk’uruganda yakoraga inkweto ziri mu bwoko butandukanye gusa mu 2015 nyuma y’ubunararibonye no gufata amasomo atandukanye, nibwo bakoze urukweto rufite ubwiza n’uburambe bahoze bifuriza inkweto zose za Uzuri.
5. Wari uziko muri Uzuri babanza kwigera inkweto zose mbere yo kuzishyirwa ku isoko
Gufata umwanzuro w’uko inkweto ijya ku isoko si ikintu cyoroshye muri Uzuri kuko buri wese abanza kwigera isa nka yo byanakozwe kimwe akumva ko uzayambara izamunyura, hagira icyo umwe muri bo ayinenga ikongera igasubirwamo kugeza igihe yemerejwe nk’igomba kujya ku isoko.
6. Wari uziko mu ruganda Uzuri hakora abana na Se
Biragoranye kuba wabona uruganda rukorwamo n’umuryango [abantu bafitanye isano rya hafi] ariko muri Uzuri hari umugabo ukorana n’abana be batatu ndetse na muramu we.
7. Wari uziko Uzuri yahinduye ubuzima bw’amagana y’abantu
Ubwo uru ruganda rwatangiraga mu 2013 rwari ruto cyane rukorwamo n’abantu batatu ubariyemo na ba nyirarwo, ariko kuri ubu nyuma y’imyaka irindwi rushinzwe rufite abakozi barenga 50 rukoresha rukishyura buri kwezi ndetse rukaba rutegura n’andi mahugurwa atandukanye afasha urundi rubyiruko na rwo kuba rwakwihangira imirimo.
8. Wari uziko Masiyiwa abona Uzuri nka Nike y’ahazaza
Ubwo yari yitabiriye inama ya Entrepreneurship Town Hall, yanahembewemo uruganda rwa Uzuri, Umuherwe wo muri Zimbabwe akaba na nyir’ikigo cy'itumanaho cya Econet Wireless, Strive Masiyiwa, yashimye ibikorwa bya Uzuri.
Yavuze ko uruganda rwa Nike na rwo ari ko rwatangiye ariko kuri ubu rukaba rufite agaciro ka miliyari 60 z’amadorali, anaboneraho no kuvuga ko Uzuri ayibona nka Nike yo mu myaka iri imbere.
9. Kevine na Ysolde bahujwe n’umukoro wo mu ishuri
Kevine na Ysolde bashinze uruganda Uzuri, bakuze bataziranye ndetse no mu minsi ya mbere bahurira muri kaminuza ntibari n’inshuti, umunsi wa mbere bavuganye ni igihe mwarimu yabasigiraga umukoro wo mu matsinda maze bisanga mu itsinda rimwe guhera uwo munsi umukoro ubabera ikiraro cyabahuje kugeza n’ubwo bemeranyije gukomezanya urugendo rwo kuba ba rwiyemezamirimo.
10. Uzuri byageragejwe kuyigurisha inshuro eshatu
Urebye uko uru ruganda ruhagaze uyu munsi biragoranye kwemera ko igihe kimwe ba nyirarwo bigeze guhabwa miliyoni imwe n’umwe mu bashoramari ngo arwegukane ba nyirarwo basigare ari abakozi be ahemba ku kwezi. Nuko barabyanga kuko babonaga icyerekezo cyabo kidahuye n'ibyo uwo mushoramari yashakaga gukora.















Amafoto: Mugisha David Livingstone




Ibitekerezo 0