Umunyamabanga wa Komite y’Inama y’Igihugu y’Abahanzi , Harerimana Ahmed wari umutumirwa mu kiganiro “Amahumbezi” gitambuka kuri Radio Rwanda, yagarutse kuri bimwe mu byo baherutse gusaba iyi Minisiteri yahawe inshingano z’iterambere ry’ubuhanzi.
Bimwe mu byo basabye birimo kureba uko hashyirwaho ikigega cyafasha abahanzi kugira ubwishingizi bwo kwivuza, imirongo migari ifasha abashoramari kugirira icyizere uru ruganda, amahugurwa ku buhanzi bushingiye ku bukungu, gufasha abahanzi gukorana na banki ku buryo bakoroherezwa kubona inguzanyo, kwagura imitekerereze y’abahanzi n’ibindi.
Ati “Bimwe mu bintu duherutse gusaba Minisiteri, twababwiye ko dukeneye kugira imirongo ngenderwaho n’amategeko y’uburyo ubuhanzi bukorwamo ku buryo abashoramari bagirira iki gice icyizere. Iyo mirongo migari idahari ntabwo ubuhanzi bwatera imbere kandi icyo batwemereye ni uko bagiye kugikoraho.”
“Icya kabiri ni ikijyanye n’iterambere ry’ubuhanzi rishingiye ku buzima bwiza ni ukuvuga Ubwishingizi bwo kwivuza , abahanzi bagomba kugira ikigega cyo kwivuza. Yego bafite mituweli ariko umuryango mwiza wiyubaha iyo ushoboye wishyiriraho uburyo bwo kwirwanaho.”
Ibindi yavuze birimo gushyiraho ingamba zifasha abafite imishinga myiza mu buhanzi bagafashwa mu bijyanye no gukorana na banki.
Icya kane ni uguhugura abahanzi ku bijyanye n’uko bahuza impano zabo n’isoko, bakigishwa kumenya guhanga bahangira ubukungu bitari ukuneneza abantu gusa.
Icya gatanu ni ugufasha abahanzi kugira imitekerereze yo kwigira no guteza imbere igihugu muri rusange.
Harerimana Ahmed yatangaje ko bishimiye uko bakiriwe bagahabwa ibiro byaho bakorera mu nyubako iyi Minisiteri ikoreramo.
Ku wa 10 Mutarama 2024 nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye komite nshya y’Inama y’Iguhugu y’Ubuhanzi,
Ni komite yatowe ku wa 16 Ukuboza 2023 , Umukinnyi wa Filime akaba na nyiri Genesis TV, Niragire Marie France, atorerwa umwanya w’ubuyobozi bukuru.
Yungirijwe na Murayire Protais na Uwitonze Clémentine wamamaye nka Tonzi mu gihe Harerimana Ahmed yatorewe umwanya w’Ubunyamabanga naho Umubitsi aba Rwagasani Braddock Le Sage.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!