00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu abahanzi basabye Minisiteri ibashinzwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 January 2024 saa 07:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Umutoni Sandrine, baherutse kwakira ubuyobozi bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi buyobowe na Niragire Marie France baganira ku ngingo zitandukanye zigaruka ku iterambere ry’ubuhanzi muri rusange.

Umunyamabanga wa Komite y’Inama y’Igihugu y’Abahanzi , Harerimana Ahmed wari umutumirwa mu kiganiro “Amahumbezi” gitambuka kuri Radio Rwanda, yagarutse kuri bimwe mu byo baherutse gusaba iyi Minisiteri yahawe inshingano z’iterambere ry’ubuhanzi.

Bimwe mu byo basabye birimo kureba uko hashyirwaho ikigega cyafasha abahanzi kugira ubwishingizi bwo kwivuza, imirongo migari ifasha abashoramari kugirira icyizere uru ruganda, amahugurwa ku buhanzi bushingiye ku bukungu, gufasha abahanzi gukorana na banki ku buryo bakoroherezwa kubona inguzanyo, kwagura imitekerereze y’abahanzi n’ibindi.

Ati “Bimwe mu bintu duherutse gusaba Minisiteri, twababwiye ko dukeneye kugira imirongo ngenderwaho n’amategeko y’uburyo ubuhanzi bukorwamo ku buryo abashoramari bagirira iki gice icyizere. Iyo mirongo migari idahari ntabwo ubuhanzi bwatera imbere kandi icyo batwemereye ni uko bagiye kugikoraho.”

“Icya kabiri ni ikijyanye n’iterambere ry’ubuhanzi rishingiye ku buzima bwiza ni ukuvuga Ubwishingizi bwo kwivuza , abahanzi bagomba kugira ikigega cyo kwivuza. Yego bafite mituweli ariko umuryango mwiza wiyubaha iyo ushoboye wishyiriraho uburyo bwo kwirwanaho.”

Ibindi yavuze birimo gushyiraho ingamba zifasha abafite imishinga myiza mu buhanzi bagafashwa mu bijyanye no gukorana na banki.

Icya kane ni uguhugura abahanzi ku bijyanye n’uko bahuza impano zabo n’isoko, bakigishwa kumenya guhanga bahangira ubukungu bitari ukuneneza abantu gusa.

Icya gatanu ni ugufasha abahanzi kugira imitekerereze yo kwigira no guteza imbere igihugu muri rusange.

Harerimana Ahmed yatangaje ko bishimiye uko bakiriwe bagahabwa ibiro byaho bakorera mu nyubako iyi Minisiteri ikoreramo.

Ku wa 10 Mutarama 2024 nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye komite nshya y’Inama y’Iguhugu y’Ubuhanzi,

Ni komite yatowe ku wa 16 Ukuboza 2023 , Umukinnyi wa Filime akaba na nyiri Genesis TV, Niragire Marie France, atorerwa umwanya w’ubuyobozi bukuru.

Yungirijwe na Murayire Protais na Uwitonze Clémentine wamamaye nka Tonzi mu gihe Harerimana Ahmed yatorewe umwanya w’Ubunyamabanga naho Umubitsi aba Rwagasani Braddock Le Sage.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, aherutse guha ikaze ubuyobozi bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages