Ni ibarura rigamije gutanga umubare nyawo w’abatuye u Rwanda bose, uko batuye n’imibereho yabo. Iyi mibare ikaba yifashishwa cyane mu igenamigambi.
Mu Rwanda abagore nibo benshi bangana na 51,5%, naho abagabo bangana na 48,5%. Abanyarwanda benshi batuye mu cyaro ku rugero rwa 71,2% ni ukuvuga 9,557,394, naho abatuye mu mijyi ni 27,9% bangana na 3,689,000.
Intara y’Iburasirazuba ni yo ituwe cyane na 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.
Ubucucike buri hejuru
Imibare y’ibyavuye mu ibarura igaragaza ko ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, ubucucike mu Rwanda buri hejuru, ibi bikaba biterwa n’ubwiyongere bw’Abanyarwanda. Kuri kilometero kare imwe hatuye Abanyarwanda 503 bakazagera kuri 894 mu 2052.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa, yasobanuye ko ‘Uyu mubare uri hejuru cyane tugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere’.
Mu bihugu bikikije u Rwanda nka Tanzania, ubucucike ni abantu 67 kuri kilometero kare, Kenya ni 92, Uganda ni 229, u Burundi ni 484.
Mu Rwanda abantu bari hagati y’imyaka 16-64, ni ukuvuga abafite imyaka yo gukora bangana na 56% mu 2022, naho mu 2050 bazaba ari 61,4%.
Icyizere cyo kubaho
Icyizere cyo kubaho cyarazamutse cyane mu myaka 20, aho imibare y’ibarura igaragaza ko kigeze ku myaka 69,6 [Kanama 2022].
Murangwa avuga ko icyizere cyo kubaho kigeze ku myaka 70 kivuye kuri 51 mu mwaka wa 2002. Icyizere cyo kubaho cyari imyaka 46,4 mu 1978, igera ku myaka 53,7 mu 1991.
Ati “Ibi bigaragaza ko gahunda nyinshi z’imibereho myiza y’abaturage zirimo gutanga umusaruro. Ni gahunda nyinshi mu buvuzi, mu buzima, imirire myiza, amazi meza, isuku n’ibindi”.
Umubare w’abana ku mugore umwe urimo kugabanuka bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro u Rwanda rufite, aho umugore umwe abarwaho abana 3,6 [hagati y’abana batatu n’abana bane] bavuye ku bana batandatu mu 2002.
Murangwa ati “Uyu mubare tuzawukurikiranira hafi kugira ngo ntuzamanuke cyane kuko numanuka hari aho bizagera bikaba ikibazo”.
Abana batangirira amashuri igihe
Abana bagomba gutangira amashuri abanza bafite imyaka itandatu bakarangiza bafite 11, bagatangira amashuri yisumbuye bafite imyaka 12 bakarangiza bafite imyaka 17.
Mu mashuri abanza abana bigira igihe ku rugero rwa 89,3%, mu mashuri yisumbuye benshi baratinda ntabwo bigira igihe; abigira igihe ni 22,3%.
Murangwa yavuze ko ‘Abana benshi ntabwo batangirira igihe, batangira amashuri batinze…kandi icy’ingenzi bakiga ibikenewe ku isoko ry’umurimo’.
Yakomeje avuga ko imibare yerekana ko Abanyarwanda badafite amashuri n’abafite amashuri make [abanza] bagenda bagabanuka, abafite ayisumbuye bagenda bazamuka aho bavuye kuri 5,9% mu 2002 bakaba bageze kuri 15,1%.
Ati “Ku ruhande rumwe ni byiza birimo kuzamuka, turimo kuva kure ariko n’ubundi turacyari kure kuko abafite amashuri yisumbuye na kaminuza ni bake”.
Imibare yerekana ko abize Kaminuza ari 3,3% bavuye kuri 0,5% mu 2002.
Ubuhinzi n’ubucuruzi mu bitunze benshi
Imibare y’ibarura yerekana ko Abanyarwanda benshi bakora ubuhinzi ku rugero rwa 53,4%, abagera ku 9% bakora ubucuruzi, abagera kuri 7% bakora akazi ko kubaka, abakora mu nganda ni 4,3%, abakora ubwikorezi ni 4,1%.
Abanyarwanda 74,1% basakaje amabati, 25,6% basakaje amategura naho 0,2% basakaje ibindi. Murangwa ati “Nta nyakatsi twabonye muri iri barura “.
Yakomeje avuga ko “Gukoresha amabati byiyongereye cyane bikaba bigaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda buragenda bwiyongera”.
Abagerwaho n’amazi meza
Ingo 17,9% babona amazi mu ngo zabo aho batuye ku buryo bitabafata umwanya wo kujya kuvona. Abagera kuri 46,6% bakoresha iminota iri munsi ya 30 bajya kuvoma naho 35,4% bakoresha iminota irenze 30 bajya kuvoma.
Abanyarwanda bacana amashanyarazi mu ngo ni 61% bavuye kuri 5% mu 2002, naho mu 2012 bakaba bari 17,9%.
Ingo zifite telefoni zariyongereye aho ari 78,1% bavuye kuri 2,3% mu 2002. Icyakora, hari ikibazo mu gukoresha internet aho bangana na 22.8%.
Murangwa yavuze ko ‘biterwa n’ubushobozi buke bw’ubumenyi bwo gukoresha internet bigendanye n’amashuri bafite”.
Imibare y’ibarura kandi yerekana ko abanyarwanda bimutse cyane bajya mu ntara y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali. Mu ntara y’Iburasirazuba yakiriye abantu ibihumbi 948, Umujyi wa Kigali wakiriye abantu ibihumbi 836.
Murangwa yavuze ko nubwo hari byinshi byiza byo kwishimira, hari ibindi byo kwitaho yaba mu mazi, amashanyarazi. Ubucucike buri hejuru ‘hakenewe igenamigambi rinoze mu bijyanye n’imiturire, ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!