Tekereza inkumi igiye gusohokana bwa mbere n’umusore yiyumvamo utubazo twinshi iba yibaza, igisekeje rero ni uko no ku rundi ruhande umusore na we ari ko aba yibaza utundi twinshi.
Reba rero ibintu bitanu abasore cyangwa abagobo bakora iyo bagiye gusohokana abo biyunva mo ku nshuro ya mbere:
1. Gutekereza icyo aza kwambara
Ese aho ntiwibwiraga ko umukobwa ari we wenyine ushishikazwa n’icyo kwambara iyo agiye gusohokana n’uwo yiyumvamo? Reka da! Buri musore cyangwa umugabo wese aba yifuza ko umukobwa akunda amubona aberewe, ibi rero ni byo bimutera gufata umwanya munini atekereza ku buryo aza kugenda agaragara (imyenda, inkweto, isaha, umubavu,…)
2. Kwireba mu ndorerwamo
Aho ntiwibwiraga ko indorerwamo ari iy’inkumi cyangwa abagore gusa? Icya kwereka umusore ugiye gusohokana uwo yiyunvamo uko biba bimeze! Ashobora kwireba inshuro nyinshi mu ndorerwamo, agira ngo arebe ko agaragara neza. Birasekeje rero uburyo usanga abasore binubira umwanya abagore n’abakobwa batakaza bireba kandi nyamara na bo babikora.
3. Urwikekwe
Nk’uko umukobwa aba yibaza niba yaberewe cyangwa se aza kuba agaragara neza imbere y’uwo basohokanye, n’umusore ni uko, impungenge ndetse n’urwikekwe biba ari byose, yibaza ati: araza kunyemera? Araza kubona ko ari jye musore umukwiye? Arabona ko mberewe?
4. Gutegura ibyo aza kumuganirazaho
Aha rero ni ho biba ingorabahizi! Umukobwa aba yibwira ko umusore afite ibiganiro yateguye, kandi ko ari we uza gutangira ikiganiro, ibi ari na byo bituma umusore atekereza cyane ku cyo aza guheraho. Mbere rero y’uko umusore ajya guhura n’inkumi, mu mutwe hari ibyo aba yibaza; Ndamuganiriza iki? Ese ni gute nshobora kumushimisha? Ese ni ibihe biganiro bimunyura? Ni gute se ahubwo nshobora kumusetsa mu biganiro? N’ibindi byinshi.
5. Gukora imyitozo
Iyo yamaze guhitamo no gufata umwnzuro ku byabanjirije iki cya gatanu, ahita atangira kubyitoza byose uko byakabaye, kugirango ataza kugira aho anyuranya n’icyo yatekereje mbere bikamuviramo guseba.
Iyo ari inkumi umusore asanzwe yiyunva mo cyane, usanga umusore agenda asubira mo utuntu tumwe na tumwe dusekeje, aho usanga yitoza uko yaseka neza, ukuntu yagenda adategwa, yewe akaba anitoza uburyo bwiza bwo kuvuga.
Ngayo nguko rero murabona ko kuba umugabo bitoroshye.



















TANGA IGITEKEREZO