00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiri kubera muri Sudani y’Epfo biduteye impungenge nk’u Rwanda- Mushikiwabo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 July 2016 saa 11:57
Yasuwe :

Akanyamuneza ni kose ku bashyitsi bitabiriye inama y’Ubumwe bwa Afurika, AU, ikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali, umutekano isuku n’ubwiza by’uyu mujyi utibagiwe serivisi nziza bikomeje gutaha ku mitima yabo.

Ku rundi ruhande ariko amarira, imiborogo n’urusaku rw’amasasu biracicikana muri Sudani y’Epfo, igihugu gihuriye n’u Rwanda mu miryango nka AU n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Iki gihugu cya bucura muri iyi miryango cyabonye ubwigenge muri 2011, ariko gikomeje kuba imfura mu ntambara n’imvururu zimaze gutuma abarenga 270 kuva kuwa Kane w’icyumweru gishize bicwa, abandi bakava mu byabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Afurika by’umwihariko u Rwanda rutewe impungenge n’ibibera muri Sudan y ‘Epfo.

Yagize ati “Ni ikibazo kituremereye cyane nka Afurika, mu karere biduteye impungenge by’umwihariko nk’u Rwanda dufiteyo ingabo, mu minsi mike abasirikare batatu bacu barakomeretse.”

Mushikiwabo yavuze ko muri iyi nama ikomeje kubera i Kigali, byanze bikunze abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazavugutira umuti iki kibazo.

Yagize ati “Nta na kimwe cyaduha ibisubizo bya Sudani y’Epfo bitazaganirwaho, birateganyijwe hano i Kigali, kugirango iki gihugu kive mu ntambara zishyira mu byago abasivili.”

Mu cyumweru gishize abasirikare b’u Rwanda bakomerekeye mu mirwano yongeye kubura muri Sudan y’Epfo, Abashinwa barakomereka. Minisitiri Mushikwabo yavuze ko u Rwanda rutazacibwa intege n’ibyabaye ahubwo ruzahora ruharanira ko ituze rigaruka muri kiriya gihugu.

Yagize ati “Hashize imyaka ibiri, twakoze ibishoboka twoherezayo ingabo kugirango imvururu za politiki muri Sudan y’Epfo zirangire, ikibabaje ni uko imvururu zongeye kwaduka. Tuzakora igishoboka cyose kugirango abasivili babeho neza ndetse habeho no kumvikana kw’abanyapolitiki.”

Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko hakenewe izindi ngabo zifasha izisanzwe muri Sudani y’Epfo kugarura amahoro. U Rwanda rufite abasirikare 1845 muri Sudani y’Epfo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Iki cyifuzo kizaganirwaho kandi haboneke umwanzuro ushobora gutuma n’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara (Intervention Brigade) zijya muri iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages