Mu myaka ibiri ishize Covid-19 ishegesha isi, byagize ingaruka ku buzima bwa benshi ahanini kubera ko bamwe batakaje imirimo n’abari bayifite bakabura uko bayijyamo kubera ingamba zo kwirinda nka Guma mu rugo zagiye zishyirwaho.
Byagize ingaruka ku bafite virusi itera SIDA , ab’amikoro make bakaba bahagarika imiti bikabagiraho ingaruka.
Ubwo Covid-19, AHF Rwanda yatangije gahunda yo gufasha bamwe mu bafite Virusi ya SIDA batishoboye, kubona ibyo kurya kugira ngo badahagarika imiti.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare, uyu muryango watanze ibiribwa mu bigo nderabuzima bisaga icumi muri Kigali, bizifashishwa mu gufasha abafite virusi Itera SIDA batishoboye.
Dr.Rangira Lambert, Umuyobozi wa AHF Rwanda, yavuze ko ibi biribwa byaje byiyongera ku bindi byatanzwe umwaka ushize, bifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.
Ibiribwa byatanzwe birimo kawunga, umuceri, amavuta yo kurya, isukari n’ibishyimbo.
Dr.Rangira yagize ati “Iby’uyu mwaka byagenewe cyane cyane abadamu bababaye kurusha abandi kandi bonsa kugira ngo babone ibiribwa ariko babashe no kubona amashereka bonse abana babo. Byatanzwe mu bigo nderabuzima byo muri Kigali 11, ariko no mu bindi bigo biri hanze ya Kigali igihe cyabyo kizagera.”
Yavuze ko ibi biribwa bizeye ko bizafasha abafite virusi Itera SIDA kwigobotora ingaruka basigiwe na Covid-19.
Ati “Twese turabizi ko muri Kigali umuntu arya ari uko yakoze, bitewe na Covid-19 twagize za Guma mu rugo nyinshi bituma abantu benshi batabona uko bajya hanze ngo bakore akazi kari kabatunze buri munsi. Turizera ko iyi nkunga dutanze iza yunganira izindi Leta y’u Rwanda yatanze kugira ngo ubuzima bw’abanyarwanda bukomeze kuba buzima.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabuye muri Gasabo, Mureshyankwano Bernadette , yavuze ko inkunga bahawe igiye gukomeza kubafasha kwita ku bafite virusi Itera SIDA, ubuzima bwabo bukaba bwiza kurushaho.
Ati “Muri iki gihe byari bimeze nabi kubera ingaruka za Covid-19, abantu bari bashonje. Twe twabasabye ubufasha kubera abo baturage tuba dufite bashonje, uyu munsi rero babahaye ibiryo bingana gutya bizatuma imiti bayifata neza muri rusange.”
Umwe mu bafashijwe yashimiye AHF Rwanda, avuga ko ibiribwa bahawe ari ingirakamaro ku buzima bwabo by’umwihariko muri iyi minsi igoranye kubera Covid-19.









Ibitekerezo 0