Ahagana saa cyenda ni bwo iyi nkongi itaramenyekana inkomoko yayo yafashe izi nyubako zihita zikongeza n’inzu z’abaturage begereye umupaka.
Kuba inzu z’abaturage zubakishije imbaho ni kimwe mu byatije umurindi iyi nkongi.
Ibyangirikiye muri izo nyubako zari zigishya ahagana saa kumi n’imwe ntiharamenyekana agaciro kabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald, yatangaje ko iyi nkongi yafashe inzu zo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba nta ngaruka yagize ku ruhande rw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO