Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yemeje ko gahunda yo kwimura ibiro by’akarere ikomeje ndetse n’isoko ryo kubyubaka ryamaze gutangwa.
Yagize ati “Inyubako akarere kakoregamo ntijyanye n’igihe tugezemo, abakozi b’akarere bakeneye gukorera ahantu hasobanutse kugira ngo n’abaturage bacu basobanutse bajye bahererwa serivisi ahantu hasobanutse kandi nabyo ni igipimo cy’imitangire ya serivisi.’’
Kugeza ubu isoko ryaratanzwe hasigaye iminsi irindwi kugira ngo amasezerano y’ugomba kubaka iyi nyubako ashyirweho umukono.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyigikiye igikorwa cyo kwimura Ibiro by’Akarere ka Karongi, agaragaza ko abaturage basabwe ibitekerezo mbere mu gutegura uwo mushinga.
Yagize ati “Mu ijambo rimwe abaturage basabwa ibitekerezo ariko gusabwa ibitekerezo ntibivuze ngo uko ugitanze cyose gihita cyakirwa uko. Ibitekerezo birakusanywa noneho ibifitiye akamaro benshi bikaba ari byo bishyirwa mu bikorwa.’’
Yakomeje ati “Akarere rero kuba kava Rubengera kakajya Bwishyura ibyo ari byo byose hari impamvu. Abakozi b’akarere bagomba gutangira serivisi ahantu heza, niba aka karere karafashwe nk’umujyi ntabwo ibiro byako byakorera muri nyakatsi.’’
Icyemezo cyo kwimura ibiro by’akarere ntikivugwaho rumwe kuko hari abatekereza ko nibivanwa i Rubengera, iterambere ry’aka gace rizasubira inyuma.
Inyubako Akarere ka Karongi gakoreramo yahoze ari iy’uburezi [hitwaga kuri arrondissement], yubatswe nyuma y’umwaka wa 2000.
Umwe mu bacuruzi bakomeye bakorera i Rubengera yabwiye IGIHE ko kuba ibi biro byari i Rubengera byatumaga ubushabitsi bwabo bugenda neza kuko benshi mu bakiliya babo ari abakozi b’akarere, abakagana n’abakorera imiryango itari iya Leta igakoreramo.
Yagize ati “Kuba akarere kagiye kuvanwa hano ntabwo tubyishimiye ariko nanone ntacyo twabikoraho.’’
Akarere ka Karongi kari ku buso bwa kilometero kare 993, ni kamwe mu turere dufite imijyi y’ubukerarugendo, gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba. Gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 366, bari mu mirenge 13, utugari 88 n’imidugudu 537.
Muri rusange ibice byose bya Karongi biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka cyangwa n’akamaro hafite mu bukungu bw’igihugu. Muri aka gace habarizwamo Isoko ya Nil, Ikiyaga cya Kivu, Gaz Methan, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba Cyimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, Igiti cy’Imana y’Abagore, udusozi tuvugwaho amateka yihariye n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!