Muri Nzeri uyu mwaka, ni bwo aba banyamubugeni bakoze igikorwa cyo gushushanyiriza mu muhanda unyurwamo n’abanyamaguru gusa mu mujyi wa Kigali, ubuzima bwa buri munsi bw’abatuye Kigali, inzu ndende n’ibindi bitandukanye biwugaragaramo.
Umunyabugeni Karakire Strong, watekereje iki gikorwa, yatangarije IGIHE ko mu gihe cy’ukwezi bashushanyije ibishushanyo bitandukanye, bakaba bagiye kubimurika ku mugaragaro.
Yagize ati “Twatoranyijemo ibishushanyo 50; ni byo tuzamurika kuri uyu wa Gatanu. Nzaba mfatanyije n’abandi banyabugeni 20 twakoranye muri icyo gihe. Kumurika ibyo twashushanyije bizabera hariya mu muhanda unyurwamo n’abanyamaguru gusa’Car Free zone’ ku wa Gatanu kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri z’umugoroba.”
Akomeza avuga ko uwo munsi hazaba igikorwa cyo gushushanya ibyiza nyaburanga byo mu mujyi wa Kigali ku bana n’abakuru babishaka.
Karakire kandi avuga ko iri murika rizaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano z’abanyabugeni bo mu Rwanda, dore ko hazabaho n’igikorwa cyo gushushanya imbonankubone, bitewe n’ibyo abazaba bitabiriye iki gikorwa baza bifuza.



















TANGA IGITEKEREZO