Umunsi wa kabiri ari nawo wanyuma wasozaga Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 11 kuri uyu wa 07 Ukuboza 2013, nawo wagize udushya twawo twawubonetsemo nk’uko byari byanagenze ku munsi wa mbere wo gutangiza iyi Nama.
1. Abafite ubumuga bwo kutumva bibutswe
Mu gukurikirana iyi nama, abatumva n’abatavuga nabo bibutswe bashyirirwaho umuntu ugenewe gusemura mu mvugo y’amarenga bumva nk’uko bari babisabiwe ku munsi wa mbere w’inama ejo hashize kuwa Gatanu tariki 07 Ukuboza 2013. Uyu munsi nabo babashije kwikurikirira ibyavugwaga babyumva noneho.
2. Ikibazo cyo kuvanga indimi cyongeye kwigaragaza n’ubwo bitari bikabije
Bishop Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ubwo yasobanuraga ku bumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yagiye avangamo imvugo zimwe na zimwe z’Icyongereza, ku buryo abatabasha kwihutana nawe mu busobanuro ndetse na bamwe mu baturage batabashije kwiga uru rurimi bagiye bagorwa no kumenya ikivuzwe. Hari nk’aho yagize ati: “Beg a pardon” ubwo ashaka kwisegura kuri bimwe mu byo yari yibeshyeho.
3. Gukunda igihugu ni ibya buri wese n’abagenze bakanarenga Tingitingi
Murahoneza Lewis, Umunyarwanda waturutse muri Diaspora nyarwanda yo mu Bubiligi, nawe wari witabiriye Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 11, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yari amaze imyaka 20 atagera mu Rwanda, ndetse ngo akaba yaragendesheje amaguru ye akagera Tingitingi akanaharenga akagera muri Cameroun, none ubu akaba yarageze mu Rwanda arahakunda, arahishimira, ndetse yanemeje ko azagaruka kenshi, kandi ngo ashyigikiye byimazeyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko yumva ko icyahuza Abanyarwanda cyose bakabana neza cyaba ari ingenzi.
4. Urubyiruko rwibaza abasabira imbabazi ibisa n’icyaha cyahanwa muri “Ndi Umunyarwanda” ikizababaho
Umwe mu bakoraniye ahari urubyiruko mu karere ka Ngoma bakurikiranira hamwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano nk’intore, yagaragaje impungenge afitiye abantu bakuru barimo ababyeyi na bakuru ba bamwe, ku kizababaho igihe baramuka bagize ubuhamya batanga muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bikagaragara ko icyo basabira imbabazi cyaba ari icyaha cyahanirwaga na Gacaca cyangwa kikaba no kuri ubu cyahanwa n’amategeko mu gihe uwagikoze yaba abyatuye bwa mbere muri iki gihe.
Mu gusubiza uyu munyeshuri uri ku rugerero Ngoma, umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yamubwiye ko bo nka Komisiyo icyo bagendereye muri Ndi Umunyarwanda ari ugufasha Abanyarwanda gukira mu mitima yabo, bakikura ibyo bintu bibari ku mitima bakabiruhuka, naho ibyo guhana byo ngo byabazwa abashinzwe amategeko.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yahise asubiza Yves wabajije ikibazo amubwira ko amategeko yo aba agomba gukurikizwa icyaha kigahanwa nk’uko biteganywa, kandi ko icyaha cya Jenoside cyo kidasaza, uwagikoze wese n’ubundi aba azashyira akamenyekana, kandi ngo iyo amenyekanye araburanishwa akanagihanirwa.


















TANGA IGITEKEREZO