00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangazamakuru byigenga bitaka kwimwa amasoko yo kwamamaza agahabwa ibya leta

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 27 November 2014 saa 07:03
Yasuwe :

Mu gihe abanyamakuru bitegura inama yabo y’umushyikirano izaba ku nshuro ya 6 (National Dialogue on Media Development), abayobora ibitangazamakuru bimwe byigenga bakomeje kwinubira ko badahabwa amahirwe yo gupiganirwa amasoko yo kwamamaza ibikorwa bya leta n’andi atandukanye kandi n’ayo bapiganiye bikarangira batamenye iherezo ryayo.
Umuyobozi wa Radiyo, Isangano, Jerome Rwasa avuga ko itangazamakuru ryigenga rishyirwa inyuma rikaza mu cyiciro cya kabiri nyuma y’irya leta kandi rikorera (…)

Mu gihe abanyamakuru bitegura inama yabo y’umushyikirano izaba ku nshuro ya 6 (National Dialogue on Media Development), abayobora ibitangazamakuru bimwe byigenga bakomeje kwinubira ko badahabwa amahirwe yo gupiganirwa amasoko yo kwamamaza ibikorwa bya leta n’andi atandukanye kandi n’ayo bapiganiye bikarangira batamenye iherezo ryayo.

Umuyobozi wa Radiyo, Isangano, Jerome Rwasa avuga ko itangazamakuru ryigenga rishyirwa inyuma rikaza mu cyiciro cya kabiri nyuma y’irya leta kandi rikorera igihugu n’Abanyarwanda.

Rwasa ashimangira ko n’iyo bagize amahirwe yo kwemererwa gupiganirwa amasoko amwe n‘amwe bakayatsindira bayoberwa irengero ntibakorere ibyo batsindiye.

Ati “Mu bigo bimwe na bimwe bigaragara ko watsindiye isoko ariko bakakurerega ukamara umwaka utararihabwa kandi warahawe inyandiko z’agateganyo n’iza burundu, igihe wagombaga gukoramo iryo soko kikarangira ntagikozwe kandi witwa ko waritsindiye”.

Jerome Rwasa umuyobozi wa radiyo Isangano

Rwasa avuga ko itangazamakuru ritatera imbere mu gihe rigenda rihura n‘imitego nk’iyo.

Ubwo abayobozi b’ibitangazamakuru bunguranaga ibitekerezo n’Inama Nkuru y’Itangazamkuru ku byavugirwa mu Nama y’umushyikirano y’abanyamakuru izaba mu Kuboza, bagarutse ku kibazo cy’ikodeshwa ry’iminara riri hejuru ku buryo hatagize igikorwa amwe mu maradiyo yafunga imiryango.

Bati “Ibitangazamakuru byashatse kubaka iminara yabyo byarangiwe ngo bisangire ibikorwaremezo bihari kandi ibiciro byo gukodesha iminara birahanitse nta n’ubushake bwo kuyigabanya, nihatagira igikorwa nko mu myaka ibiri hari amaradiyo ashobora guhagarara ”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamkuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo yemeza ko mu itangazamkuru harimo ibibazo byinshi kandi bimaze igihe ariko agatanga icyizere cy’uko ibi byose bizacocerwa muri uwo mushyikirano.

Yagize ati “Twifuza kuzasasa inzobe abantu bakabwizanya ukuri abifuza gukorana n’itangazamakuru bakavuga ibyo baryifuzaho naryo rikagaragaza ibyo byose ryifuza byo guhabwa amasoko mu mucyo nta marangamutima…hakavaho icyo kintu cyo kwitana ba mwana”.

Uwo mushyikirano uzaba utandukanye n’indi yabaye mbere kuko nta banyamakuru b’abanyamahanga bazawitabira ku buryo abanyamakuru b’Abanyarwanda bazabona umwanya wo kuganira ku bibazo byabo, bitandukanye n’uko bajyaga bavuga ko badahabwa igihe gihagije ngo bavuge akabari ku mutima.

Abanyamakuru bavuga ko bahura n'imbogamizi nyinshi mu kazi kabo

Inama y’umushyikirano y’abanyamakuru izaba tariki ya 5 Ukuboza 2014, ihuze abanyamakuru, inzego za leta zikorana nabo, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bareba uko imikoranire yabo yaba myiza kuko byagaragaye ko hari abadaha agaciro abanyamakuru.

Bazaganira kandi ku mavugururwa yakozwe mu itangazamkuru n’aho yarigejeje hafatwe ingamba zo kwihutisha ibitaratungana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages