Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko raporo y’isuzuma ibyo bitaro byakoreye Barafinda, yerekana ko arwaye.
Yagize ati “Ibitaro byavuze ko arwaye, ntabwo twavuga raporo ya muganga kuko ntabwo byemewe ariko byavuze ko arwaye, arimo aranavurwa.”
Ku wa 5 Gashyantare 2020 nibwo RIB yandikiye Barafinda imumenyesha ko atumiwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2020, saa mbili za mugitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’urwo rwego, yitwaje urupapuro rumutumira hamwe n’indangamuntu.
Icyo gihe umuvugizi wa RIB yemereye IGIHE ayo makuru ariko yirinda kugira byinshi avuga ku mpamvu zabyo. Yavuze ko umuntu ashobora no kuba nta cyaha akurikiranweho, kuko ashobora no kuba umutangabuhamya.
Icyo gihe ngo ntabwo yitabye, ahubwo aza kugaragara mu bitangazamakuru byo kuri internet atangaza ko atazitaba, ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Ku wa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Amakuru yageze kuri IGIHE ni uko mu bisobanuro yatanze yagaragaye nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Nyuma yuko ibisubizo byerekanye ko arwaye, Umuhoza yavuze ko Barafinda "ntabwo yakurikiranwa kubera ko arwaye."
Barafinda yahamagajwe nyuma y’amakuru yari amaze iminsi anyuza kuri YouTube, asobanura uburyo aherutse gufatwa n’abakozi ba RIB ariko akaza kubacika.
Mu bindi biganiro yagiye yumvikana anenga leta ku bikorwa nko gukuraho ibikorwa biri mu bishanga no mu manegeka, agakoresha n’andi magambo akomeye kuri gahunda zinyuranye.
Uyu mugabo yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.
Tariki 13 Kamena 2017 Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.
Gusa ayo makuru yatumye bamwe batangira gukemanga ubuzima bwe bwo mu mutwe. Icyo gihe yahamije ko ntacyo yari arwaye ahubwo yajyanyweyo by’akagambane ari na cyo cyatumye arinda avayo nta miti yaho anyoye.


















TANGA IGITEKEREZO