Ni ingamba zifashwe mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyongeye kubura umutwe mu gihugu, ndetse kigaragara ahahurira abantu benshi nko mu masoko.
Mu itangaza Ibitaro by’Umwami Faisal byasohoye, rivuga ko gusura umurwayi bizajya bikorwa gusa n’abarwaza babiri na bo bakagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije Coronavirus kandi nta bwandu bafite.
Iri tangazo rigira riti “Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, tuributsa abantu ko gusura [abarwayi] bibujijwe kugeza igihe muzamenyeshwa. Abarwaza babiri babifitiye icyangombwa kandi bafite n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite, nibo bemerewe gusura abarwayi”.
Ibi bitaro kandi byanatangaje ko bigiye kujya bisuzuma abarwayi bose babihawemo ibitaro, mu rwego rwo kureba ko nta bwandu binjiranye.
Rigira riti “Ibitaro by’umwami Faisal birabwira abantu bose ko kuva uyu munsi ku wa 20 Kanama, 2020, abarwayi bose boherejwe ku bitaro bazajya basuzumwa ibimenyetso bya Coronavirus”.
Ibi bitaro kandi byafashe ingamba zirimo gushyiraho ubukarabiro ku miryango yinjira n’isohoka, aho abarwayi n’abandi bose babigana basabwa kwisukura mbere yo kubyinjiramo.
Barasabwa kandi kwambara neza agapfukamunwa, no gushyiramo intera ya metero aho bikenewe hose ko bategereza.
Coronavirus imaze kwigaragaza nk’indwara izahaza abantu basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima, ku buryo umuntu usanzwe ari mu bitaro kubera uburwayi aramutse ayanduye, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!