Ibi bitaro bifite abaganga 12 bavura indwara zisanzwe mu gihe biganwa n’abagera ku bihumbi 400 babigana.
Ubuke bw’ abaganga kuri ibi bitaro bwagize ingaruka ku bana bahuye n’uburwayi budakira bwatewe n'uko ababyeyi batabonye ubitaho mu gihe gikwiye ubwo bajyaga kubyara.
Mu gikorwa cyo gutangiza icyumeru cyahariwe ibikorwa by’ ingabo z’u Rwanda zirimo gutanga ubufasha mu byubuvuzi ku barwayi bagera ku bihumbi 10 muri ibi bitaro, Dr Rutagengwa Alfred,Umuyobozi wabyo yagaragaje ko bugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagira abaganga bahagije.
Yatakambiye ingabo z’ u Rwanda kubakorera ubuvugizi bakabona abaganga bahagije n’inzobere cyane cyane bita ku babyeyi ndetse no ku bana ndetse n’inzobere mu kubaga.
Yagize ati “Nta nzobere dufite. Dufite ababyaza bagera kuri 13 hano ku bitaro bikuru. No ku bigo nderabuzima usanga harimo nk’umwe. Twareba abaturage dufite barenze ibihumbi 400, ubona ko abanganga dufite ari bake.”
“Dukeneye abaganga b’ inzobere badufasha mu kuvura abana ndetse n’ababyeyi kuko tugira izo ndwara nyinshi cyane, kandi tugira n’ababyeyi benshi.”
Dr.Theophile Dushime, Umuyobozi ushinzwe iby’ubuvuzi muri Minisante avuga ko ikibazo bacyizi.
Gusa agaragaza ako atari umwihariko w’akarere ka Bugesera gusa.Ashimangira ko intandaro y’abaganga badagije ishingiye ku bucye bw’amashuri yigisha ubuvuzi akiri make.
Yagize ati “Ni ikibazo kizwi,turacyafite ikibazo cy’amashuri yigisha ubuvuzi ariko kizagenda gikemuka buhoro buhoro uko bagenda barangiza.’’
Mu gikorwa cya Army week , inzobere mu by’ubuvuzi z’ibitaro bya gisirikare na zo zagaragaje ko ubuke bw’ababyaza mu karere ka Bugesera bwagize ingaruka mbi ku buzima bw’abana bavukirwa kuri ibyo bitaro.
Abavukira kuri ibi bitaro ngo bibasiwe na zimwe mu ndwara nk’ izikomoka ku mirire mibi ndetse n’izindi ndwara z’akarande ziterwa nuko abaganga baba batinze kwita ku mubyeyi uri kubyara.
Ni indwara inzobere mu by’ ubuvuzi mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe zisobanura ko zishobora gutuma umwana wari kugendera ku mezi 6 amara nk’imyaka ibiri ataratangira kugenda kandi ngo biragoye ko zavurwa zigakira.
Izi nzobere zisaba ko Minisiteri y’Ubuzima yakongerera ibi bitaro abaganga b’inzobere mu kubyaza. Ibi ngo bizatuma aba bana barwaye indwara batewe no kutabona ubutabzi bw’ihuse mu gihe ababyeyi bababyaraga ugabanuka.









Ibitekerezo 0