Yabibwiye abagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, ubwo yari yagiye kubasaba kwemeza imishinga y’inguzanyo igihugu cyagiye gifata kugira ngo gikore ibikorwa by’iterambere.
Mu byo Abadepite babajije Minisitiri Dr Ndagijimana harimo icy’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi byubatse ahantu hatisanzuye.
Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati “ Ibitaro bya Gisenyi na byo bikwiye gutekerezwaho, byakira abantu benshi ariko urebye ubu byagize ibibazo by’imitingito ku buryo byangiritse cyane.”
“Iyo ugezeyo usanga hari ubucucike bw’abarwayi muri serivisi zitandukanye twagiye dusura. Wareba no mu yindi mijyi nka Rusizi na Huye naho usanga hari ubucucike bw’abarwayi.”
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko Ibitaro bya Gisenyi bizakurwa mu Mujyi wa Gisenyi byimurirwe mu Murenge wa Rugerero.
Ati “Tubifitiye undi mushinga ariko byo bizimurwa. Niho twavuga ngo tuzubaka ibitaro bishyashya bya Gisenyi bitari hariya biri.”
Yakomeje agira ati “Nanone hari amafaranga ari gushakwa ku buryo bizimurwa bikajya hafi ya Nyundo, byarateguwe.”
Ibitaro bya Gisenyi byangijwe mu buryo bukomeye n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse muri Gicurasi 2021.
Minisitiri Dr Ndagijimana ntabwo yatangaje amafaranga azakoreshwa mu kubaka Ibitaro bya Gisenyi, ariko ashimangira ko igikorwa cyo gushaka inkunga yo kubyubaka cyatangiye.
Ibitaro bya Gisenyi byubatswe mu mwaka wa 1930, uretse kuba bifite inyubako zangijwe n’imitingito, ziranashaje ndetse bikaba byugarijwe n’impanuka z’imodoka nini zibura feri zikabigonga kenshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!