00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Kibagabaga byatewe inkunga, abarwayi bahabwa ingemu y’ubunani

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 31 December 2014 saa 11:12
Yasuwe :

Banki ya KCB yifatanyije n’abarwariye mu bitaro bya Kibagabaga kwizihiza ubunani ibagenera ingemu, ndetse inatera ibitaro inkunga ya miliyoni ebyiri yo kubyunganira mu bikorwa bitandukanye.
Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko ghufasha abababaye biri mu ntego zabo, kuko ibikorwa byabo byose bishingiye ku baturage, bityo bakwiye no kubafasha kugira ubuzima bwiza ndetse n’abatari mu bihe byiza ikifatanya nabo.
N’ubwo KCB yahaye aba barwayi ingemu igizwe n’ibiribwa bitandukanye, ibikoresho (…)

Banki ya KCB yifatanyije n’abarwariye mu bitaro bya Kibagabaga kwizihiza ubunani ibagenera ingemu, ndetse inatera ibitaro inkunga ya miliyoni ebyiri yo kubyunganira mu bikorwa bitandukanye.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko ghufasha abababaye biri mu ntego zabo, kuko ibikorwa byabo byose bishingiye ku baturage, bityo bakwiye no kubafasha kugira ubuzima bwiza ndetse n’abatari mu bihe byiza ikifatanya nabo.

Zimwe mu mfashanyo zagenewe abarwayi

N’ubwo KCB yahaye aba barwayi ingemu igizwe n’ibiribwa bitandukanye, ibikoresho byifashishwa mu isuku by’abakuru n’abana, ubuyobozi bwayo bwemeza ko no kuganiriza aba barwayi bakabereka umutima wa kimuntu bifite ubusobanuro bukomeye.

Umuyobozi mukuru wa KCB Rwanda Maurice Toroitich avuga ko mu gihe cyo kwizihiza ubunani basanze bikwiye ko abarwayi 180 bari muri ibi bitaro babasura bakanabagenera ibyo kurya no kunywa n’ibindi bikoresho bya ngombwa, ndetse bakanagenera ibitaro amafaranga yo gukemura bimwe mu bibazo.

Umuyobozi wa KCB ashyikiriza abarwayi ingemu

Yagize ati “Mu gihe cy’iminsi mikuru tuba tugomba gutekereza no ku barwayi nk’aba bari mu bitaro ndetse n’abandi bababaye mu buryo butandukanye. Ni igikorwa dusanzwe dukora kandi kizahoraho.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Sebatunzi Osee yemeza ko ibikorwa by’ubugiraneza biba bikenewe cyane mu bitaro, na cyane ko hari bamwe mu barwayi baba baturuka kure ku buryo batabona ababagemurira.

Yagize ati “Birakenewe kuko murabona ibitaro aho biri hano ntabwo dufite igikoni kandi abarwayi benshi bava hirya no hino kuko hari abava mu mirenge iri kure mu cyaro ugasanga abenshi dufite ntabwo biba biboroheye kugaburirwa.”

Uyu muyobozi nawe yemeza ko umutima mwiza nawo ubwawo usubiza akanyamuneza mu barwayi, abarembye bakaba bazanzamuka.

Sebatunzi avuga ko amafaranga asaga miliyoni ebyiri bahawe azabunganira muri gahunda zo kubungabunga isuku mu bitaro, n’ibindi.

Ibitaro bya Kibagabaga ni byo bitaro bikuru by’akarere ka Gasabo, bikaba no mu byakira abarwayi benshi mu mujyi wa Kigali kuko aka karere kikubiye hafi 2/3 by’ubuso bw’umujyi wose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages