00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Rilima byahawe inkunga ya miliyoni 85 Frw yo kugura ibikoresho bishya

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 23 August 2023 saa 07:37
Yasuwe :

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahaye Ibitaro bya Rilima inkunga ya 71.957$, ni ukuvuga asaga miliyoni 85 Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho bishya bizagira uruhare mu kongera umubare w’abahabwaga ubuvuzi bw’indwara z’amagufa, imitsi n’imyakura ibi bitaro bisanzwe bitanga.

Ni umuhango wabaye hasinywa amasezerano hagati y’imbande zombi, ubera mu Mujyi wa Kigali kuri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku wa 22 Kanama 2023, witabirwa na bamwe mu bayobozi n’abakozi b’iyo Ambasade ndetse n’ab’Ibitaro bya Rilima.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko u Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano mwiza ndetse umaze igihe kirekire, akaba ari imwe mu mpamvu igihugu cye cyifuje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo mu rwego rw’ubuzima.

Ati ‘‘Urwego rw’ubuvuzi ni rumwe mu by’ingenzi u Buyapani bwitaho mu iterambere, kubera ko ari kimwe mu bintu nkenerwa by’ingenzi ikiremwamuntu gikeneye, ndetse abantu bose bagomba kugera kuri serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert, yavuze ko inkunga bahawe igiye kugira uruhare mu kongera umubare w’abahabwaga serivisi n’ibi bitaro.

Ati ‘‘Ibikoresho dufite n’ubwo byagiye bivugururwa, byatangiye gukoreshwa kuva ibitaro byashyirwaho mu myaka isaga 20 ishize duha serivisi abaturage. Bimwe mu bikoresho byari bishaje kuko bimaze imyaka isaga 30, ariko kuko byari bikomeye kandi bigakoreshwa neza, byari bigihari bikora. Ariko dufite ibyinshi bitari bigikoreshwa kuko bishaje.’’

Inkunga Ibitaro bya Rilima byatewe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda izagira uruhare mu kugura ibikoresho bishya 26 byo mu buvuzi butangirwa kuri ibyo bitaro.

Amb. Isao Fukushima na Dr. Nzayisenga Albert ubwo bashyiraga umukono kuri aya masezerano
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert, yavuze ko iyi nkunga igiye kugira uruhare mu kwihutisha serivisi z'ubuvuzi kuri ibyo bitaro
Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda yavuze ko mu kugira uruhare mu iterambere rya Afurika, iri gutera inkunga ibihugu byo kuri uwo mugabane mu mushinga GGP-KUSANONE
Amb. Isao Fukushima yavuze ko buri kiremwamuntu gikwiye kugera kuri serivisi z'ubuvuzi mu buryo bworoshye, akaba ari imwe mu mpamvu u Buyapani butera inkunga ibigo birimo n'ibyo muri urwo rwego
Abayobozi ku mpande zombi bagize igihe cyo kungurana ibitekerezo ku birimo iterambere ry'urwego rw'ubuzima
Bamwe mu bakozi b'impande zombi bitabiriye igikorwa cy'isinywa ry'aya masezerano
U Buyapani bwiyemeje ubufatanye n'u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa birimo iby'ubuvuzi n'ibindi by'ibanze bikenerwa n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages