00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahembye abashakashatsi mu by’ubuvuzi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 30 March 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifatanyije na Kaminuza ya Africa Health Science byahembye abashakashatsi mu by’ubuvuzi bahize abandi mu irushanwa ryahurije hamwe abashakashatsi 32 barimo abaganga, abarimu ba kaminuza ndetse n’abanyeshuri.

Iryo rushanwa ryabereye i Kigali ku itariki ya 26 Werurwe 2025 rikaba ribaye ku nshuro ya kabiri.

Abahatanaga bari mu byiciro bibiri birimo icy’ubushakashatsi bwiza mu nyandiko ndetse n’ubushakashatsi bwiza mu mvugo gusa hari n’icyiciro cyihariye cyahatanagamo abakora mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Kuri buri cyiciro hahembwe uwabaye uwa mbere aho buri umwe yahawe ibihumbi 600 Frw.

Dr. Nkundimana Gerard, usanzwe ari umuganga w’indwara z’impyiko wegukanye igihembo cy’ubushakashatsi bwiza mu nyandiko, yavuze ko kubukora bifasha abaganga gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi.

Yagize ati “Ubushakashatsi bufasha umuganga kuba umuganga mwiza kurushaho kuko ibintu bihora bihinduka. Ibyo twize mu myaka icumi cyangwa itanu ishize byagiye bibamo impinduka. Ubushakashatsi budufasha gukemura ibibazo byo mu gihugu byugarije abarwayi batugana ndetse bukadufasha kubikumira hakiri kare.”

Dr. Nkundimana asobanura ko ubushakashatsi bwe yabukoze ku dupira abaganga bakoresha bayungurura amaraso y’abarwaye impyiko (dialyse) dushobora kubamo ‘microbes’ zabatera ubundi burwayi.

Ati “Narebaga abarwayi bamwe mu barwaye impyiko baba barinjiwemo na ‘microbes’ zikagera mu maraso zinyuze muri utwo dupira twitwa ‘catheter’. Izo ‘microbes’ zigera mu maraso zikororoka zigatera uburwayi.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya August, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubwo butuma abashakashatsi bagira uruhare mu gutanga umusanzu mu buvuzi.

Yagize ati “Bituma abashakashatsi cyangwa se abakora kwa muganga babasha gukora no gutanga umusanzu wabo mu kuvura neza abarwayi batugana. Impamvu ni uko ubwo bushakashatsi buba buhereye ku bibazo tubona mu barwayi batugana ndetse no mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko iyo ubwo bushakashatsi bukozwe bugaragaza neza ikibazo gihari bukamurikwa bituma bashakira umuti hamwe w’uko bagikemura.

Ati “Ibyo ubushakashatsi butugaragarije habonekamo no kujya inama ku cyakorwa. Ibyo tubona biruta gufata umuntu wese akagenda agakora ukwe, ahubwo tubihuriza hamwe kandi tugahanahana amakuru ku byo dukora haba mu bitaro ariko no hanze bakamenya ibyo dukora.”

Ubushakashatsi bwose bwamuritswe bugamije gushaka ibisubizo mu guhashya indwara zitandukanye zirimo iz’impyiko, izibasira abana, umutima n’izindi zitandukanye.

Inzobere zitandukanye mu buvuzi zari zitabiriye uyu munsi harimo Abarimu muri Kaminuza abaganga n'abanyeshuri
Abashakashatsi begukanye ibihembo buri umwe yahawe ibihumbi 600 Frw
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Edgar Kalimba, yagaragaje ko intego bafite ari ugukora ubushakashatsi bukemura ibibazo bihari
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya August, yavuze ko ubwo ubushakashatsi bugira uruhare mu gutanga umusanzu mu buvuzi
Dr. Nkundimana Gerald uvura indwara z'impyiko niwe wahawe igihembo cy'ubushakashatsi bwanditse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages