00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibituma abanyamakuru b’abagore bataregwa muri RMC ntibivugwaho rumwe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 March 2015 saa 01:13
Yasuwe :

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC-Rwanda Media Commission), rutangaza ko rumaze kwakira ibirego 72 byose birengwa abanyamakuru b’abagabo, 69 muri byo bikaba byaracyemutse. Kuba nta mugore w’umunyamakuru uregwa ngo biterwa ahanini n’uko bakorana ubushishozi, ariko kandi ngo bishobora guterwa n’uko hari inkuru batinya gukora.

Abantu batandukanye bavuga ko kuba nta munyamakuru w’umugore uregwa muri RMC, ari uko hari inkuru batinya gukora ndetse ngo hari n’ibiganiro utasangamo umugore cyangwa umukobwa, dore ko ngo abenshi muri bo bibanda ku nkuru n’ibiganiro by’urukundo, ubuzima, imyidagaduro ukaba utabasanga mu nkuru n’ibiganiro by‘ubutabera, politiki cyangwa inkuru zicukumbuye runaka

Umwe mu banyamakuru w’umugabo yatangarije IGIHE ko abanyamakuru b’abagore bitinya. Ati “Inkuru z’umuti cyangwa se inkuru zikakaye, mu bitangazamakuru byinshi uzasanga zakozwe n’abagabo. Naho inkuru z’urukundo, ubuzima, kubaho, ubucuruzi n’ibidukikije zikorwa n’abagore. Urumva bagezwa muri RMC gute? Nibatinyuke nabo bakore inkuru zifatika urebe ko batazaregwa muri RMC.”

Fred Muvunyi Umuyobozi wa RMC, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuba nta kirego kiraregwa umugore cyangwa umukobwa w’umunyamakuru atari uko bakora neza kurusha ab’abagabo, ahubwo biterwa n’uko bigengesera mu kazi bakora [harimo no gutinya inkuru zimwe na zimwe].

Yagize ati “Simvuze ko wenda abanyamakuru b’abagore ari bo bakora umwuga w’itangazamakuru neza kurenza abagabo, ariko usanga mu birego ntacyo turakira haregwa umugore. Ibi mbona biterwa n’uko hari inkuru usanga batinya gukora.”

Bashobora kuba badakosa kubera ko batinya gukora

Muvunyi yakomeje agira ati “Icyo kintu kirashoboka kuko batinya gukora. Ngira ngo mu muco w’Abanyarwandakazi ntibakunda ibintu byo guhangana… kandi umwuga w’itangazamakuru ni umwuga usaba ko abantu batinyuka, bagakurikirana ikibazo bakagera ku muzi wacyo. Yego ni byiza ko abanyamakuru b’abagore batagararaga mu makosa baturegera, ariko kandi na none bagomba gutinyuka bagakora, ntibatinye gukora batinya gukosa.”

Muvunyi akomeza avuga ko amakosa adafatwa nk’ikimenyetso kibi buri gihe cyane cyane mu itangazamakuru, ahubwo ashobora no kwerekana ko umuntu akora cyane, ariko kandi ngo nta munyamakuru ukwiriye gukosa nkana, ahubwo akwiriye gukora inkuru icukumbuye akirinda kugira uwo abogamiraho cyangwa aharabika agambiriye inyungu.

Ibirego RMC yakira ngo usanga byiganjemo ibyo guharabika, kwirengagiza ingingo runaka z’ingenzi mu nkuru, kubogama n’ibindi.

Ingabire Egidie Bibio, Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bakora umwuga w’itangazamakuru (ARFEM rigizwe n’abanyamakuru bagera kuri 74, avuga ko abanyamakuru b’abagore bakora nk’uko abagabo bakora, ahubwo bo bagira ubushishozi mu byo bakora.

Yagize ati “ Umugore no mu miterere ye karemano agira ubushishozi. Mu itangazamakuru badusaba ko inkuru ugiye kwandikaho kuyitekerezaho , ukongera ukayitekerezaho, binabaye na byiza mbere yo kuyisohora ukabanza ukayereka mugenzi wawe w’umunyamakuru akabanza akareba niba n’ibitekerezo wanabikurikiranyije neza. Iyo rero ni “qualite” y’umugore si uko badakora bene ziriya nkuru ziba zikomeye, ahubwo ni uko bakurikiza “ubunyamwuga ” barashishoza cyane mu kazi k’itangazamakuru bakora.”

Egidie Bibio, akomeza avuga ko abavuga ko abagore b’abanyamakuru bitinya bigatuma badakora inkuru zikomeye, ari ibinyoma.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko RMC yahana umuntu kuko yatinyutse akagaragaza ikintu gifitiye umumaro sosiyete, ibahanira ko batakurikije ubunyamwuga. Umugore ntabwo araregwa muri RMC kubera ko yitinye, ahubwo ntabwo araregwa kubera ko ari wa muntu uzi gushishoza mu nkuru ye abanza gushyiramo ubushishozi.”

Akomeza avuga ko hagize uvuga ko abanyamakuru b’abagore bataraegwa kubera ko bitinya, yaba agaragaje ko RMC ihana abanyamakuru kubera ko batinyutse.

Mu 2013, mu Rwanda hashyizweho urwego rw’abanyamakuru bigenzura. Uru rwego rwashyizweho n’abanyamakuru ubwabo, rufite inshingano zo gukurikirana inozwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera inyungu rusange zabo nk’uko bigenwa n’itegeko no 2/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 rivuga ku kwigenzura kw’itangazamakuru mu Rwanda.

Uru rwego rukaba rumaze gukemura ibibazo bitari bike, bijyanye n’ibirego biba byarezwe abanyamakuru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages