Polisi y’iki gihugu yatangaje ko aba bantu barashwe ahagana saa sita n’umugabo utaramenyekana wari witwaje imbunda ya SMG mu muhanda i Dar-es Salaam.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Simon Sirro, yavuze ko uyu mugabo yaje asatira abapolisi arasa babiri ako kanya, afata imbunda zabo agenda azirashisha hejuru agana kuri ambasade abantu barahunga batandatu barakomereka, gusa yahise araswa arapfa.
IGP Sirro yavuze ko umwirondoro n’inkomoko by’uyu mugabo bitaramenyekana, aho bakeka ko ashobora kuba afitanye isano n’inyeshyamba zo mu Majyaruguru ya Mozambique.
Gusa umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya Polisi, Liberatus Sabas, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Tanzania ko iraswa ryabayeho nta sano rifitanye n’iterabwoba nk’uko abasesenguzi benshi babivuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yongeyeho ati “Abantu bagomba gutuza mu gihe polisi igikora iperereza kuri uyu mugabo wakoze ibi n’icyo yari agamije. Ikindi ndasaba abantu gukorana n’inzego za polisi cyane cyane abantu bashobora kuba bafite amakuru kugira ngo twihutishe iperereza.”
VIDEO: The Shooting incident that happened today at French embassy in Dar es Salaam, Tanzania.
🎥 courtesy— Atanasi (@Atanasi_K) August 25, 2021
Perezida Suluhu Hassan yihanganishije imiryango y’Abapolisi baguye muri icyo gitero, agaragaza ko ababajwe n’ibyabaye ategeka ko hatangira iperereza ryihuse.
Natoa pole kwa Jeshi la Polisi na familia za Askari 3, na Askari 1 wa kampuni ya ulinzi ya SGA waliopoteza maisha baada ya mtu aliyekuwa na silaha kuwashambulia katika eneo la Salenda, Dar es Salaam.
Mtu huyo amedhibitiwa na hali ni shwari. Nawaagiza Polisi kuchunguza kwa kina.— Samia Suluhu (@SuluhuSamia) August 25, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!