Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2015, MIDIMAR yatangaje ko kuva mu minsi 5 ishize, abantu 15 ari bo bahitanywe n’ibiza, aho 12 muri bo bakubiswe n’inkuba mu Turere dutandukanye, abandi 3 barohama mu kiyaga cya Muhazi.
MIDIMAR yagaragaje ko kuva ibihe by’imvura byatangira muri Gashyantare, habaye ibiza birimo n’umuyaga, gutenguka kw’imisozi, gukubita n’inkuba, bihitana ubuzima bw’abantu, byangiza imitungo irimo amazu n’ibihingwa.
Uretse abo bantu 15 bapfuye, MIDIMAR yatangaje ko inkuba zishe inka 10, imvura ivanze n’umuyaga yangiza inzu 127.
Minisiteri yaboneyeho kwibutsa abagituye mu manegeka kimwe n’ahandi hantu hashobora kwibasirwa n’ibiza kwimuka.
Abatuye mu turere dukunze kwibasirwa n’Umuyaga cyane cyane mu Ntara y’Uburasirazuba, MIDIMAR irabasaba kwihutira kuzirika ibisenge by’amazu bigakomera, kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga, gutera ibiti ku misozi ihanamye no kubungabunga ibyatewe mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’umuyaga.
Mu rwego rwo kwirinda ibiza biterwa n’imyuzure, irabasaba gufata amazi yo ku mazu no kuyayobora neza, guca no gusibura inzira z’amazi, guca imiringoti, gusukura za ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda kuko ibyo byose bibuza amazi gutambuka.
Ubutumwa bwa MIDIMAR buributsa n’abaturarwanda gushishikarira gushyira imirindankuba ku nzu cyane cyane ku zihuriramo n’abantu benshi nk’insengero, amashuri, amavuriro, amazu y’ubucuruzi, inganda n’izindi nyubako.
Uretse ibyo, buri wese asabwa kwirinda imyitwarire yatuma akubitwa n’inkuba nko kugama munsi y’ibiti igihe hagwa imvura ivanze n’inkuba, kureka amazi y’imvura ufashe ibikoresho bikozwe mu byuma, kwirinda gukoresha ibikoresho bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe inkuba zikubita cyangwa imvura igwa, kwitaba telefone mu gihe inkuba zikubita, no kubahiriza andi mabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba, agaragara ku rubuga rwa MIDIMAR ( www.midimar.gov.rw ).
Ababyeyi na bo bagiriwe inama yo kutarangara, bakamenya aho abana baherereye mu gihe haguye imvura nyinshi, ndetse no kubuza kujya ku migezi minini igihe imvura nyishi ihise.
Ku bagize ibyago, MIDIMAR ishishikariza abaturanyi babo kubatabara no kubafata mu mugongo, bakanatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zibegereye igihe habaye ibiza n’igihe, cyangwa hari ikintu cyabiteza, icyo gihe umuntu yahamagara ku murongo utishyurwa “170”.
MIDIMAR



















TANGA IGITEKEREZO