Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu Karere ka Kirehe iyi mvura yangije imyaka kuri hegitari 2670.5, isenya ibyumba by’amashuri 28 n’insengero 11.
Muri aka Karere kandi imvura yasenye isakaro ry’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare ruri mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye. Yanasenye ibiro by’Akagari ka Kankobwa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascene, yabwiye IGIHE ko basabye abaturage gucumbikira bagenzi babo basenyewe n’ibiza mu gihe ubuyobozi bugishakisha uko bwababonera ubufasha.
Mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera iyi mvura yasenye inzu 31 naho mu karere ka Gisagara isenya esheshatu.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi iheruka gutangaza ko bitewe n’imvura y’itumba idasanzwe ishobora kuzagwa nk’uko byanagaragajwe na Meteo Rwanda, abaturage basabwa gufata ingamba.
Minisitiri Kamayirese Germaine yagize ati "Ku bijyanye n’amashuri, insengero n’ahandi hantu hahurira abantu benshi turabasaba ko bagomba gusuzuma uko byubatswe harindwa gukoreshwa amashuri bigaragara ko ashaje cyane no gushyiraho imirindankuba ku nyubako ahantu hahurira abantu benshi.”
Imvura idasanzwe yaguye mu mwaka ushize yahitanye abantu 234 abandi 268 barakomereka, isenya inzu 15,264, yangiza hegitari 9412 z’imyaka naho amatungo 797 arapfa. Igenzura ryakozwe mu turere 15 twahuye cyane n’ibi biza ryagagaraje ko agaciro k’ibyangijwe ari miliyari 204 Frw.
























TANGA IGITEKEREZO