Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (Minema), ivuga ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, imaze guhitana ubuzima bw’abaturage 72 hirya no hino mu gihugu, yangiza n’ibikorwa remezo birimo ibiraro n’inzu.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Shyira, Dr Theogene Bazimaziki, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ibitaro biri mu bwigunge, asaba ko inzego zitandukanye gutanga ubutabazi kuko ingaruka zirimo kugera kuri serivizi zo gufasha abarwayi.
Yagize ati “Ibi biza byatangiye ku wa Kane bisenya ibikorwa remezo birimo amazi n’umuriro, ariko nyuma yo gukora ubuvugizi ubu umuriro waraje, amazi na yo barimo kuyakora turara tuyabonye. Ikibazo gikomeye dufite ni inzira, ubu nta modoka yagera mu bitaro kuko amateme agera kuri atatu yaracitse, inzira zarangiritse, ubu nta modoka zirimo n’izitwara indembe cyangwa izindi zava hano ku bitaro ngo zibe zagera mu kilometero kimwe.”
“Kugeza ubu umwuka abarwayi bakenera ntitwavuga ngo turawukura he, ubundi dusanzwe tuwukura muri Musanze ariko ubu imodoka ivayo igera ahitwa Nyamutera ntiharenge, bisaba ko tuwukura mu modoka abantu bakawikorera ku magare, ubwo urumva ko tudashobora gutwara ku magare menshi, usanga abantu batwaye nk’amacupa atatu cyangwa atanu gusa.”
Yavuze kandi ko iki kibazo cyageze no ku baganga bakora mu bitaro bya Shyira, kuko abenshi batahaga mu karere ka Musanze ariko ubu kuhagera byabaye imbogamizi.
Ati “Kugeza ubu abakozi benshi uko barimo gukora ni uko iyo bageze kuri ibyo biraro byacitse, bava mu modoka bakagenda n’amaguru amasaha arenga abiri.”
“Kugeza ubu kandi nta murwayi twavuga ngo arava ku bitaro bya Shyira ajye kuvurirwa muri CHUK cyangwa i Musanze, akoresheje inzira z’imodoka keretse wenda ari Kajugujugu.”
Yavuze ko urugero rwa hafi ni uko ubwo iki kibazo cyavukaga, hari imodoka y’indembe yari yagiye gufata umurwayi ku kigo nderabuzima cya Shyira, ubwo yageraga ku kiraro ifite umurwayi, byabaye ngombwa ko isubira aho yakuye umurwayi akomeza kuhavurirwa, imodoka nayo ubwo yahezeyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatandatu bagiye gusura ahabaye iki kibazo, ajyana na bamwe mu bashinzwe gusana ibiraro.
Yagize ati “Icyakorwa ni uko ku kiraro kibanza cya Nyamutera twashyiramo amabuye ku buryo yakoroshya ingendo abantu bagatambuka, nta kindi cyakorwa uretse abo twari kumwe batangiye kugikora, bazatubwira niba ku wa Mbere bazaza gukora.”
Yavuze ko igishoboka ni uko ari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) n’abandi bashobora kuhakora, aribo bazahakora cyane ko nabo babona bwihute bwaho ko ari ngombwa.
Yatangaje ko mu gihe ibi bitarakunda, ari uko haramutse habonetse umurwayi ku kigo nderabuzima cya Nyakigezi ubu yajya kuvurirwa mu Ruhengeri.



















TANGA IGITEKEREZO