Yabigarutseho mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n’itangazamakuru ku wa 4 Ukwakira 2023.

Minisitiri Gasana yagaragaje ko umutekano muri rusange umeze neza nubwo aho imvura itangiriye kugwa hagenda hagaragara ibiza bihitana abantu, bikanangiza ibyabo.

Yagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2023, ibiza byasenye inzu 6000, amatungo 681 arapfa, ibyumba by’amashuri byasenyutse 66, ibiraro 63 birangirika, hangiritse imirima ya hegitari 1490 n’ibindi.

Kimwe mu byashegeshe Umuryango Nyarwanda ni ibiza byo ku itariki 2-3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo bigahitana abagera ku 131, inzu zigera ku 6392 zigasenyuka, imihanda 14 ikangirika, inganda z’amazi umunani n’inganda 12 z’amashanyarazi zigahagarara gukora, n’ibyumba bisaga 50 by’amashuri bigasenyuka.

Ibi biza bikimara kuba, inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, abanyamadini, n’inzego z’umutekano zihutiye gutabara abaguweho n’inzu bituma hari abatabarwa bakiri bazima.

Abaturage bahise bashyirwa mu nkambi z’ibiza mu guhabwa ubutabazi bw’ibanze ndetse nyuma y’igihe gito bagenda basubizwa mu buzima busanzwe.

Abari bafite inzu zabo batuyemo badafite ubushobozi bashakiwe inzu mu gihe abakodeshaga bagenewe amafaranga y’ubukode bw’amezi atatu mu rwego rwo kubunganira bagahabwa n’ibiribwa byo kubafasha.

Uretse ibyo ariko hari n’ahandi ibiza biturutse ku mvura, inkangu, inkuba n’ibindi bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Gasana kandi yagaragaje ko uretse ibiza byagiye bihungabanya umutekano w’abaturage mu bihe binyuranye ariko hari n’ibiri kugenda bigaragara kandi bihitana ubuzima bw’abantu.

Ati “Muri iki gihe hagaragara ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bunavamo kwangiza ibikorwaremezo, hanagaragara inkongi z’umuriro n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Ibi kandi binabonekamo n’ababiburiramo ubuzima.”

Ikindi kibangambira umutekano w’abaturage ni ibyaha bitandukanye byiganje muri Sosiyete Nyarwanda birimo ubujura, gukubita, gukoresha ibiyobyabwenge no gusambanya abana.

Minisitiri Gasana ati “Ibi birenze 93% ku byaha byose biboneka. Zimwe mu mpamvu zitera ibyaha harimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, amakimbirane aboneka mu miryango n’ibindi. Ingamba zirafatwa ariko hakenewe uruhare rwanyu ‘abanyamakuru’ kugira ngo birusheho kugabanuka.’’

Umutekano wo mu muhanda udahari hari abatakaza ubuzima

Minisitiri Gasana Alfred yagaragaje kandi ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi kuko na wo iyo udahari hari abatakaza ubuzima n’abakuramo ubumuga bwa burundu.

Imibare yerekana ko moto ziri ku isonga mu binyabizaga bikora impanuka aho zigize 25%, amagare akagira 15%, amakamyo Manini 13%, amakamyo mato 10% utibagiwe n’imodoka zitwara abagenzi za bus.

Minisitiri Gasana yavuze ko mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ku isonga haza kutagabanya umuvuduko byateye izingana na 37%, gutwara nabi biri kuri 28%, gutwarira ikinyabiziga mu ruhande rutari rwo 13%, kunyuranaho mu buryo butari bwo 8%, kudahana intera ihagije [6%] n’ubusinzi bufite 3%.

Ati “Polisi y’u Rwanda yasubukuye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro aho buri wese asabwa kubugiramo uruhare. Muri iyi minsi bwibanze ku batwara moto n’amagare aho byagaragaye ko baza ku isonga mu guteza impanuka zo mu muhanda.’’

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yavuze ku bikibangamiye umutekano w'abaturage birimo ibiza n'ibyaha byiganje muri Sosiyete Nyarwanda
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yavuze ku bikibangamiye umutekano w'abaturage birimo ibiza n'ibyaha byiganje muri Sosiyete Nyarwanda

Video: Igena Sage Aggée