00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizakwereka ko inshuti yawe magara ishaka kwigarurira umusore mukundana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 December 2017 saa 07:29
Yasuwe :

Abagore bakunze kugira ishyari n’amakenga iyo babonye bagenzi babo bareba neza abakunzi babo, kuko baba bafite ubwoba ko bafite umugambi wo kwigarurira imitima yabo.

Ntabwo iri bishya ariko kuba inshuti yawe yagutwara umukunzi, dore ko hari n’uwigeze kubiririmba mu ndirimbo avuga uburyo yajyanye n’inshuti ye Kaberuka gusura umukunzi we Martha, hashira igihe akumva ngo uwari umuherekeza yivuganye uwo yari yarihebeye.

Nubwo tutahamya ko ibyo Kaberuka yakoze ari ibintu yari yaragambiriye kuva na mbere, hari inshuti zimwe na zimwe uzagira, imwe muri zo ikaza nta kindi igambiriye uretse kugutwara umukunzi.

Urubuga The Standard rwagerageje kugaragaza bimwe mu bimenyetso bishobora guhamiriza umukobwa ko inshuti ye magara ishaka kumutwara umukunzi.

Amuhamagara mu masaha adasobanutse

Kimwe mu bizakwereka ko inshuti yawe magara ishobora kuba ifite umugambi wo kugutwara umusore mukundana, ni uburyo atangira kujya amuhamagara cyane ndetse akabikora mu masaha ubona adakwiye.

Nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma uhamagara umusore ufite umukunzi mu masaha y’igicuku cyangwa mu museso, keretse wenda ufite ikibazo gikomeye ushaka kumubwira kidashobora gutegereza, niba atari amabanga y’akazi kandi wagakwiye kunyura ku mukobwa bakundana kuko ari we uba ari inshuti yawe.

Igihe bibaye akamenyero ukwiye kubyitondera, ndetse n’uwo musore abaye agukunda koko kandi ari inyangamugayo yagakwiye kubona ko izo telefoni zimuhamagara igicuku zifite ikindi zihatse.

Arushaho gushyira imbaraga mu bushuti bwanyu

Igihe inshuti yawe magara itangiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kurushaho gushimangira ubushuti bwanyu kandi bitari bisanzwe, akenshi aba afite umugambi wo kukunyuraho ngo agere ku mukunzi wawe.

Akenshi ibi abikora kugira ngo akujijishe, uhugire ku byo agukorera ariko ntiwite ku migambi mibisha yaba afite. Ni inkuru nyinshi twumva z’abagore bigira inshuti za bagenzi babo, kandi mu by’ukuri wajya kureba ugasanga bashaka kubajijisha ngo batamenya ko aribo babatwariye abagabo.

Akurikiranira hafi ibibera ku mbuga nkoranyambaga ze

Kubera ubwiyongere bw’imbuga nkoranyambaga kuri ubu biroroshye kuba waganira ndetse ukarushaho kwiyegereza abantu wumva wishimira, kandi ntihagire ubasha kuvumbura umugambi wawe.

Kimwe mu bizagufasha kuvumbura niba inshuti yawe hari umugambi ifite ku mukunzi wawe, ni uburyo akurikiranira hafi amakuru umusore mukundana ashyiraho nko kuri Facebook, ndetse n’imiterere y’ibitekerezo ashyira ku byo aba yanditse cyangwa ku mafoto ye.

Atangira gushakisha impamvu zituma bahura

Nyuma yo kubaka ubushuti namwe mwembi, atangira gushakisha impamvu zituma bahura bonyine wowe udahari, aho amwitabaza mu tubazo tumwe na tumwe, ndetse akamugisha inama muri byose.

Buhoro buhoro utangira kwibaza niba umukunzi wawe ariwe musore wenyine baziranye, ndetse ugasanga niwe utangiye kuba inshuti ye ikomeye kandi nyamara ari wowe watumye bamenyana.

Atangira ku kugirira ishyari

Nutangira kubona inshuti yawe ibabazwa n’uko ubanye neza n’umusore mukundana, kizaba ari ikimenyetso ko afite ishyari ry’uko ufite umukunzi.

Rimwe na rimwe usanga yifuza ko iteka uko usohokanye n’umukunzi wawe, nawe mwaba muri kumwe cyangwa yaguha impano akifuza ko nawe ayimugenera.

Ibi kandi binajyana no kuba iyo havutse ikibazo hagati yawe n’umukunzi wawe, inama ya mbere akugira ari ukumureka kandi nyamara iyo witegereje neza ubona amwishimiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .