Umuvugizi w’iri shami, SSP. Ndushabandi Jean Marie Vianney, yatangaje ko iryo koranabuhanga ritangirana na Werurwe nk’uko The New Times yabyanditse.
Ati “Tuzatangirana n’igerageza muri Kigali mbere y’uko tubigeza mu zindi Ntara. Ubu buryo bushya ntabwo busimbura ubwo gukorera ibizamini muri stade ahubwo abantu bazabikoresha byose mu buryo bwo gutanga serivisi inoze ku bantu benshi mu gihe gito.”
Ndushabandi yavuze ko imyiteguro iri gukorerwa ku Muhima, ku biro bya Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, igerageza rikazatangirira muri Kigali, rikabafasha kumenya imbogamizi n’ibyiza byabyo.
Ati “Kwiyandikisha, abantu bazajya bahitamo gukora ikizamini bifashishije ikoranabuhanga cyangwa gukorera ku mpapuro nk’uko bisanzwe. Abahisemo gukora bifashishije ikoranabyuhanga bazajya bajya ku Muhima niho hazajya haba hari mudasobwa maze bakurikize amabwiriza mu gihe runaka cyatanzwe.”
SSP Ndushabandi yasobanuye ko abazajya barangiza gukora ikizamini bazajya basohoka mu cyumba bakoreyemo, abandi bakinjira nabo bagakora.
Ati “Hazabaho gusimburana mu gukora ikizamini aho icyumba kizajya gihuriramo abasaga 50. Kuva ikizamini kizajya kimara iminota 20, bisobanuye ko tuzabasha kwakira abantu barenze 150 mu isaha.”
Ibyo ngo bizatanga ishusho rusange niba koko iryo koranabuhanga rifasha, maze bamenye niba bafata umwanzuro w’uko ibizamini bizajya bikorwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu kwezi.
Umuyobozi w’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rya United Driving School, Vincent Twagiramungu, yavuze ko abanyeshuri bakeneye guhabwa amahugurwa ahagije yo kurikoresha.
Ati “Ni byiza ariko abanyeshuri bazakenera amahugurwa ku nzira bakurikiza kugira ngo bisanzure mu kizamini bakora bifashishije ikoranabuhanga.”
Ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga byari bimenyerewe gusa ko ababikora bahurira ahantu hamwe bagasubiriza ku mpapuro ziriho ibibazo Polisi yatanze ariko hagiye kwiyongeraho no kwifashisha ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO