Padiri Dukuzumuremyi asanzwe ayobora Paruwasi Gatolika ya Mbogo mu Karere ka Gakenke. Kuwa 11 Gicurasi 2020, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.
Kuwa 15 Kamena 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi arekurwa akajya yitaba ari hanze ndetse hakazanakorwa ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane neza niba koko uyu mwana ari uwe nk’uko yabishinjwaga.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yemeje ko ibizamini bya ADN byamaze kubageraho, gusa byerekana ko uwo mwana atari uwa Padiri nk’uko abiregwa, ariko akavuga ko ibi bitabuza dosiye gukomeza gukurikiranwa.
Yagize ati "Nibyo dosiye yaraje, igaragaza ko uwo mwana atari uwa Padiri, gusa turacyayigaho ni ugitekereza ikizayivamo, kuko ibi ntibivuze ko dosiye itazakomeza gukurikiranwa, igisigaye ni ugutegereza imyanzuro izayivamo".
Abakurikiraniye hafi urubanza rwa Padiri, barimo bagenzi be b’abapadiri, inshuti n’umuryango ndetse n’abunganizi be mu by’amategeko, basaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo, Padiri agahabwa ubutabera bunoze, byaba ngombwa hakamenyekana icyari kihishe inyuma y’iki kirego cyo gusambanya umwana akamutera inda.
Inkuru bifitanye isano: Musanze: Urukiko rwategetse ko Padiri ukekwaho gusambanya umwana akurikiranwa adafunze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!