Minisitiri, Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko iyi sosiyete igiye kuziba icyuho cyagaragaraga mu burezi ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi.
Yavuze ko IBM izatanga amahugurwa ku barimu n’abanyeshuri ikabongerera ubumenyi kuri mudasobwa ndetse bakabigisha ku ikoranabuhanga rigezweho ryabafasha gukora ibigendanye n’igihe.
Minisitiri yongeyeho ko abazitabira ayo mahugurwa bazahabwa impamyabushobozi ziri kurwego mpuzamahanga. Ayo mahugurwa kandi azatangwa naho uwifuza gukomeza guhabwa andi masomo hakazumvikanwa ibiciro.
Sosiyete ya IBM imaze imyaka 104, yashinzwe mu 1911 mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ikorera mu bihugu 170 ku Isi.
U Rwanda rwiteze kungukira bikomeye kuri IBM nk’imwe muri sosiyete zikomeye ku Isi mu gukora ibikoresho bifatika bya Mudasobwa (Hardware) n’ibidafatika (Software), ndetse igatanga inama ku ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko IBM izafasha kwihutisha intego Leta yihaye yo kongera ikoranabuhanga mu burezi, bishyira ku kuzamura ireme ry’uburezi.
Mu Rwanda habarurwa abanyeshuri barenga miliyoni eshatu kuva mu mashuri y’incuke kugeza muri za kaminuza.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Leta yifuza ko abo bose babasha gukoresha ikoranabuhanga mu myigire yabo, mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi.
Kureba andi mafoto, kanda hano
Amafoto: Nkinzingabo Jacques (Yakubu)



















TANGA IGITEKEREZO