00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka: Hatewe intambwe ariko haracyari ibibazo by’ingutu bishaka ibisubizo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 1 December 2013 saa 01:29
Yasuwe :

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Ibuka), utangaza ko hari intambwe ikomeye yatewe mu gukora ubuvugizi ku bibazo by’abarokotse Jenoside, ndetse ugashima n’ibimaze kubakorerwa. Wongeraho ko kakiri ibibazo by’ingutu bishaka ibisubizo, bityo bagasaba ababishaka, ababishoboye n’abumva icyo Ibuka iharanira baba abafatanyabikorwa bayo.
Ibuka imaze gushyira ahagaragara ubushakashatsi yakoze, aho itangaza ko hari byinshi bimaze kurwaho cyane cyane (…)

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Ibuka), utangaza ko hari intambwe ikomeye yatewe mu gukora ubuvugizi ku bibazo by’abarokotse Jenoside, ndetse ugashima n’ibimaze kubakorerwa. Wongeraho ko kakiri ibibazo by’ingutu bishaka ibisubizo, bityo bagasaba ababishaka, ababishoboye n’abumva icyo Ibuka iharanira baba abafatanyabikorwa bayo.

Ibuka imaze gushyira ahagaragara ubushakashatsi yakoze, aho itangaza ko hari byinshi bimaze kurwaho cyane cyane mu gukurikirana abarokotse Jenoside bafite ibibazo by’ihungabana, binyuze mu mushinga MDM (Medecin du Monde) ukorera mu turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara. Bashoboye guhugura abafasha mu by’ihungabana bagera ku 10, bafashije abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bagera ku 2876. Ikibazo gikomeye ni uko uyu mushinga uzarangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2013, bakaba bafite impungenge z’abo bakozi kandi bifuzaga ko bakwirakwizwa mu gihugu hose, kuko hari benshi bugarijwe n’ibyo bibazo.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko mu myaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakozwe urugendo rurerure. Agira ati “Hakozwe urugendo rurerure mu rwego rw’ubutabera, mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abarokotse Jenoside tuvuganira, hakozwe urugendo rurerure mu rwego rwo Kwibuka ko abantu bose bagomba guharanira ko ari igikorwa gikomeye.”

Akomeza avuga ko umushinga wa mbere wari uwo gufasha abanyamuryango ba Ibuka gushyira hamwe. Agira ati “Abantu bacu benshi bari bugarijwe n’ibibazo byatewe na Jenoside, twahise dushyiraho ingamba zo kugira ngo dufashe abo bantu mu buryo bwo kubaganiriza, kugira ngo bashyitse umutima hamwe, tubakorera n’ubuvugizi kugira ngo abatari bafite aho baba haboneye babone amacumbi.”

Mu bindi bibazo bikomeye kugeza ubu hari ikibazo cy’imanza za Gacaca zatangiye gusubirishwamo, ariko bifuza ko cyasuzumanwa ubushishozi imanza zaciwe n’izo nkiko zigafatwaho imyanzuro, kuko benshi barimo kuzisubirishamo, Leta iakaba ikwiye gufata icyemezo politiki ibyo kuzisubishamo bifate icyerekezo. Agira ati “Bikomeje gukorwa uko uwatsinzwe abishatse akajurira, byafatwa nko gupfobya Jenoside. Twe icyo twifuza ni ubutabera, iki kibazo kikarangira. Ibibazo by’imitungo bidakemuwe neza, byaba bimwe mu bikomeza gushyira mu buzima bubi abarokotse Jenoside.”

Mu zindi mbogamizi bagihura na zo, Dr Dusingizemungu akomeza atangaza ko hari ikibazo cyo kubura inkunga ku mishinga yizwe hakaba ahshize imyaka igera kuri itatu, ikibazo cy’ingaruka za Jenoside kidashyirwa imbere n’abaterankunga, abagikomeza gupfobya no guhakana Jenoside, ibibazo by’ihungabana ndetse n’ubukene ku barokotse Jenoside ndetse no kutagira igishoro mu mishinga yateguwe. Hakaba kandi na bamwe mu barokotse Jenoside batarabona amacumbi.

Mu gushaka umuti w’ibibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite, basabwa guhuza amaboko na bo ubwabo bakabanza kwishakamo ibisubizo. Aha urugero rutangwa na Mugesera Antoine, agaragaza ko hari abamaze kurangiza Kaminuza bagera ku 8000 bashobora kugira icyo bakora gikomeye. Agira ati “Nibura buri wese afashe icyemezo cyo gutanga amafaranga 1000 buri kwezi, twashobora kubona amafaranga agera kuri Miliyoni umunani, ubwo umwaka twawusoza dufite nibura agera kuri miliyoni 96.”

Urwo rugero ruto yatanze rugaragaza ko nibura hafashwe icyemezo ko abarangije Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese agatanga inkunga ye ingana n’amafaranga 2000 buri kwezi, umwaka washira habonetse nibura agera kuri miliyoni 200.

Ikindi cyifuzo ni uko abahuguwe na MDM/GIZ ku bijyanye n’ihungabana batarekurwa kuko bagikenewe ahubwo hagashakwa uburyo bwo kubongera kugira ngo be gukorera mu turere dutatu gusa, ahubwo bakwirakwizwe igihugu cyose ariko ibyo bikaba bisaba ubushobozi bukomeye. Hakaba hasabwa ubufatanye bwa buri wese kugira ngo haboneke ibisubizo byiza kandi birambye.

Ibuka ni umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, washinzwe mu 1995, ugizwe n’imiryango 15 ariyo Avuga-Agahozo, ARG-Impuhwe, AERG, ASRG-Mpore, Barakabaho, Benishyaka, Benimpuhwe, Uyisenga ni Imanzi, Duhozanye, Dukundane Family, AOCM, AFTS, ARGR, Duharanire kubaho na GAERG.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka
Bamwe mu bafatanyabikorwa n'inshuti za Ibuka bagaragarizwa ibyagezweho n'ibibazo bigikomeye bishaka ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages