00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA igiye gusaba Loni ko abacitse ku icumu bahabwa ijambo mu byemezo bya Meron

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 August 2018 saa 12:14
Yasuwe :

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, watangaje ko ugiye kwandikira Akanama k’Umutekano ka Loni, usaba ko abacitse ku icumu bahabwa ijambo mu byemezo by’umucamanza Theodor Meron.

Umucamanza, Meron, uyobora Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha harimo n’urureba u Rwanda, anengwa kurekura no kugabanyiriza ibihano abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Urukiko rwasimbuwe n’urwo Meron ayoboye, rwafataga imyanzuro ariko uwacitse ku icumu n’undi akemererwa kurwandikira mu gihe atayishimiye ariko muri Nyakanga 2018 akaba yaremeje ko azajya yumva Guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa gusa.

Mu kiganiro IBUKA yahaye abanyamakuru kigamije kwamagana ko uyu mucamanaza azajya afata imyanzuro ashingiye ku bitekerezo bya Guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa gusa, abacitse ku icumu ntibahabwe ijambo yagaragaje ko ari uguha agaciro abakoze Jenoside, abayikorewe bakakamburwa.

Umunyamategeko wa IBUKA, Jean Damascène Ndabirora Kalinda, yavuze ko bagiye gusaba akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagashyira igitutu kuri Meron, agaha agaciro ubusabe bw’abacitse ku icumu.

Ati “T urandikira akanama ka Loni gashinzwe umutekano n’umucamanza Meron, tubasaba kwisubiraho ku cyemezo bafashe. Meron ni ukwisubiraho nk’uwagifashe. Kuri Loni, nibo babaha ubufasha. Turagerageza kubashyiraho igitutu, isabe Meron kuvugurura iki cyemezo.”

IBUKA igiye no gusaba Guverinoma yemerewe gutanga igitekerezo ku myanzuro ya Meron ko yavuganira abacitse ku icumu n’imiryango yabo bakajya bumvwa mu byemezo by’uyu mucamanza byo kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Ni nyuma y’uko Meron amaze kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside 10 atamenyesheje u Rwanda, ndetse akaba ari kwiga ku kurekura Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze baherutse gusaba kurekurwa batarangije ibihano.

IBUKA ikaba ifite impungenge ko na bo yabarekura atitaye ku mpungenge z’abacitse ku icumu.

Meron arekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside agendeye ko barangije 2/3 by’ibihano byabo. Gusa yakunze kunengwa kutubahiriza ibikubiye mu ngingo zigendanye n’uku kurekurwa, harimo kumva ibitekerezo by’impande zose bireba n’ukwicuza k’usaba kurekurwa.

IBUKA ivuga ko yemera iyo ngingo ariko igasaba ko hakongerwamo ko mu gihe urekuwe atararangiza igihano yitwaye nabi yakongera agakurikiranwa.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko “Hari abo twagiye tubona bagiye barekurwa bagaragara mu bikorwa byo guteza umutekano muke mu gihe cyo kwibuka wareba ugasanga yararekuwe. Ugasanga aho atuye agerageza kongera kubiba ingangabitekerezo ya Jenoside.”

Yagaragaje ko hari abagera muri icyo gihe cyo kurekurwa nta gihe na kimwe bigeze basaba imbabazi cyangwa ngo bihane, nta kintu na kimwe cyerekana ko bitwaye cyangwa bazitwara neza.

Ibuka ivuga ko nta mwanzuro n’umwe uru rukiko ruyobowe na Meron rwigeze rufata uyinogera cyangwa irengera inyungu z’abacitse ku icumu ku buryo gukumira ibitekerezo byayo ari ikibazo gikomeye.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko hari abagiye barekurwa bagaragara mu bikorwa byo guteza umutekano muke mu gihe cyo kwibuka
Umunyamategeko wa IBUKA, Jean Damascène Ndabirora Kalinda na Visi Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide (iburyo)


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages